RFL
Kigali

Sinach wataramiye i Kigali yibarutse imfura ku myaka 46

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2019 17:41
0


Umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w’umunya-Nigeria, Sinach ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura ye ku myaka 46 y’amavuko.



Sinach wakunzwe mu ndirimbo ‘Way maker’ yibarutse imfura hashize imyaka itanu akoze ubukwe n’umugabo we Pastor Joe Egbu barushinze mu mwaka wa 2014.

Uyu muhanzikazi kandi ku wa 18 Ugushyingo 2019 yashyikirijwe amadorali 100,000 ku bw’indirimbo ye ‘There’s an Overflow’ yegukanye igihembo muri ILM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Lagos mu nyubako ya Loveworld Convocation Arena.

Mu gusoza itangwa ry’ibi bihembo bya LIMA Awards, Pastor Chris Oyakhilone yashimye Sinach wakoze indirimbo nziza ‘There’s an Overflow’ yahembuye imitima ya benshi. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 4 mu gihe cy’umwaka umwe imaze isohotse.

Yabwiye abitabiriye uyu muhango ko Imana yakoreye imirimo ikomeye Sinach yibaruka imfura. Sinach yashimye Pastor Oyakhilome, avuga ko akora imirimo myiza kandi ko ari umukozi w’Imana ugendana n’umugisha.

Yagize ati “..Uri umuhanuzi w’ubuzima bwacu. Uri umuntu w’Imana mu buzima bwacu kandi tukubonamo urugero rwiza ukomeza kudushyigikira aho tugiye. Wakoze mwigisha.”

Sinach ni umuhanzikazi ukomeye muri Afrika akunzwe cyane mu ndirimbo 'I know Who I am' n'izindi zinyuranye. Yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cya Patient Bizimana cyiswe 'Easter Celebration Live Concert 2018 Panafrican Chapter' cyabereye i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro, kuwa 01 Mata 2018.

Muri Werurwe 2019, indirimbo ye ‘Way Maker’ yamugejeje ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Nigeria bamaze kugira indirimbo yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni 100 binyuze ku rubuga rwa Youtube rwerekanirwaho amashusho.

Sinach yegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki. Anafite indirimbo zinyura benshi ahanini bitewe n’ubutumwa yakubiyemo nka: ‘I Know Who I Am’, ‘Great Are You Lord’ n’izindi.


Umuhanzikazi Sinach [Uri hagati], Joe Egbu [Umugabo we uri ibumoso] na Pastro Chris [uri iburyo]

INDIRIMBO 'THERE'S AN OVERFLOW' YAHESHEJE IGIHEMBO SINACH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND