RFL
Kigali

Cubahiro wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Elite Model Look World yaje mu bahungu 5 ba mbere

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/11/2019 13:35
0


Cubahiro Jeff Jordy wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Elite Model Look 2019 ku rwego rw'Isi yaje mu bahungu 5 ba mbere. Uwitwa Yireh ukomoka muri Dominican Republic yabaye uwa mbere mu bakobwa naho Andrej wo muri Solvakia aba uwa mbere mu bahungu.



Iri rushanwa ryabereye i Paris mu Bufaransa ryahuje abanyamideli 49 bagiye batsinda amarushanwa ya Elite Model Look mu bice bitandukanye by’Isi, barimo na Cubahiro Jeff Jordy watsinze irushanwa rya Elite Model Look East & West Africa akaba ahagarariye u Rwanda.

Umwiherero watangiye tariki 15 urangira tariki 17 Ugushyingo aho bigishwaga ibintu bitandukanye byabafasha guteza imbere impano yabo yo kumurika imideli, mu gihe tariki 18 Ugushyingo 2019 ari bwo irushanwa ryasojwe.

Aba banyamideli bari bamaze iminsi ine mu Bufaransa, batowemo 15 bajya mu cyiciro cya nyuma barimo abakobwa 10 n’abahungu batanu, maze Cubahiro Jeff Jordy abagaragaramo.

Umusore witwa Andrej ukomoka muri Solvakia niwe wabaye uwa mbere mu bahungu mu gihe Yireh wari uhagarariye Dominican Republic yabaye uwa mbere mu bakobwa.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya 36 riha amahirwe abaryitabiriye kubona akazi ko kumurika imideli mu bihugu bitandukanye no kwamamariza ibigo bikomeye.

Irushanwa rya Elite Look Model ryatangiye mu 1983 nyuma rigenda rigaba amashami mu bice bitandukanye by’Isi. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa.        

Cubahiro ari mu bahungu batanu ba mbere muri Elite Model Lool 2019

Andrej wo muri Solvakia yahize abahungu bose

Yireh wo muri Dominican Republic ni we wahize abandi bakobwa 

Abanyamideli batandukanye bitabiriye irushanwa rya Elite Model Look 2019

Cubahiro Jeff Jordy yitwaye neza mu irushanwa rya Elite Model Look 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND