Kanyenzi System umwe mu bahanzi bakanyujijeho ababajwe n'uko abahanzi bo hambare badahabwa agaciro. Uyu muhanzi avuga ko abakoze umuziki mu bihe bye nawe arimo bashaje nabi kandi bagatunzwe nawo.
Kanyenzi System atuye mu Murenge wa Jabana i Karuruma afite
imyaka 53. Yatangiye umuziki mu 1974 ari
muri Orchestre Muhabura nyuma yaho mu 1976 ajya muri Orchestre Amizero,
aririmbana n’abahanzi nka Rutagarama Martin.
Indirimbo yamuhaye ubwamamare ni iyitwa Hotel Kiyovu ikubiyemo inkuru mpamo y’ibyamubayeho, yakoranye na Nyirinkwaya Alex mu 1984. Avuga ko iyi ndirimbo yakunze kuko ibiri muri iyi ndirimbo hari benshi byagiye bibaho. Ati”Si njye gusa byabayeho byatumye ikundwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga”.
Nyuma y'uko Nyirinkwaya atabarutse yahise ashinga indi Orchestre yitwa Irangura. Avuga ko nk'abahanzi bakuze uyu muziki bakora urimo imvune zikomeye kuko ntababitaho cyangwa ngo babashyigikire. Ati”Umuziki urawukora bakaguharara ariko mu masaziro ugasanga ushaje nabi kuko ntawe uba akikwitayeho”.
Yasabye abafite aho bahuriye n’imyidagaduro, abahanzi bakiri
bato, abategura ibitaramo kwibuka kujya batumira abahanzi bakuze mu rwego rwo
gusigasira impano bafite. Ibi kugira ngo bigerweho asanga ishyirahamwe ry’abahanzi
naryo rikwiriye kubishyiramo imbaraga kuko iyo wakoraga umuziki bigahagarara
ubaho nabi.
UMVA HANO UKO AGARAGAZA IMVUNE Z'ABAHANZI BAKUZE
UMWANDITSI:Neza Valens-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO