RFL
Kigali

Kuguma ku isezerano yagiranye n’Imana byamuviriyemo kuba icyamamare! Amateka ya William Colgate ukunze kwitirirwa imiti yose y’amenyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2019 10:10
1


Uyu munsi wanone mu Rwanda, Afurika, ndetse no ku isi yose bakoresha umuti woza amenyo. Ahantu henshi, imiti yose yoza amenyo yahawe izina rimwe, abantu bahuriraho nyamara iyo miti iba itandukanye. Iryo zina nta rindi ni Korugate (Colgate). Ese kuki abantu hafi ya bose umuti w'amenyo uwo ari wo wose bawita Colgate?



Benshi mu batuye isi cyane cyane hano mu Rwanda uzasanga umuntu agiye kugura umuti w'amenyo uwo ari wo wose wumve aravuze ngo mwampaye Colgate, nyamara ari ubundi bwoko ashaka. Gusa n’ubwo abantu bayihuriza kuri iri zina, biba bihabanye cyane. Icyakora impamvu nyamukuru ibiri inyuma ni ukwamamara k'uruganda rukora amasabune, amavuta, imiti y’amenyo n’ibindi byinshi rw’umugabo “WILLIAM COLGATE”. Uyu mugabo w’umutsinzi mu ishoramari, ibicuruzwa bye byigaruririye imitima ya benshi, ku isi ku buryo ibicuruzwa bisa n'ibye nabyo bimwitirwa.

Image result for images of william colgate

Ese imvo n'imvano ya William benshi bitiranya ni iyi he? William Colgate yavutse ku wa 25 Mutarama mu 1783 avukira mu Bwongereza ahitwa Hollingbourne, aza kwitaba Imana ku wa 25 Werurwe 1857. Uyu mugabo yavutse mu muryango w’abakorugate, se yitwaga Robert Colgate. Uyu muryango waje guhunga uvuye mu Bwongereza, uhungira muri Amerika mu gihe cy’intambara za gisivire. 

Se yari umuhinzi. William Colgate yakundaga cyane gukora amasabune, aho yafatanyaga na se. Iwabo ntabwo bari bakize ku buryo yajyaga abona ari umutwaro. Ku myaka ye 19, Colgate yagiye gutangiza buzinesi ye bwite, ayitangiza mu izina rye ku nkunga yari yahawe na nyirasenge ariko aza guhomba mu mwaka umwe atangije buzinesi ye.

Nubwo guhomba muri buno buryo byongeye ku muntu ukiri muto bica intege, Colgate ntiyacitse intege, ahubwo yahisemo kwimuka aho bari batuye ajya mu mujyi wa New York gushakirayo ubuzima. Mu rugendo rwe yimuka, inshuti ye y’umukirisitu yamuhaye ijambo ryaje kuzana impinduka mu buzima bwe. Yamubwiye amagambo abiri agira atya “Uhe umutima wawe Kirisitu, kandi uhe Imana ibyayo byose” Kuva uwo munsi William Colgate yabaye umukirisitu, atangira kwegurira Imana umutima we.

Nubwo bitari byoroshye, Williamu yakuye amagambo y’inkomezi muri Bibiliya aboneka mu gitabo cy’Itangiriro 28:20-21 aho yasomye uburyo Yakobo yagiranye isezerano n’Imana ubwo yari ahunze,Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyo kurya n'ibyo kwambara, nkazagaruka kwa Data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye, n'iri buye nshinze nk'inkingi izaba inzu y'Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”

William yasenze isengesho rimwe n'iri ubwo mushuti we w’umukirisitu yamugiraga inama,  bituma ahitamo guhereza Imana umutima we wose mu byo yageragezaga gukora. William yatangije buzinesi ye mu gace kari gatuwemo n’Abadage mu mujyi wa New York, atangira guha Imana kimwe mu icumi mu byo yinjije bwa mbere. Uko niko yatangiye buzinesi ye na kompani (company) William Colgate, ifite ibicuruzwa byigarurirye imitima ya benshi muri iyi si. Kandi niko yagiye yaguka iva mu gukora amasabune yo kumesa igaba amashami no mu bindi bicuruzwa.

William yakomeje kuba indahemuka ku Mana kugeza ubwo uko yagendaga yunguka yavuye kujya ahereza Imana icyacumi, akajya ayihereza makumyabiri ku ijana, muiongo itatu ku ijana, no kurenzaho, uko atanga umugabane mwinshi ku Mana akarushaho kwinjiza amafaranga menshi no kumenyekana nuko akomeza gutsinda kugeza na n'uyu munsi.

Nyuma y'uko apfuye mu w’1857 William Colgate, kompanyi yiwe yasigaye igenzurwa n’umuhungu we Samuel Colgate, ayihindurira izina ayita Colgate & Company. Uyu muti w’amenyo wigaruriye imitima ya benshi wagurishijwe bwa mbere mu 1896. Nyuma yaho mu w’1928 iyi buzinesi yaje kugurwa n'indi kompanyi yitwaga Palmolive-peet company ivugurura uburyo uyu muti ukozemo (formula). Ngayo nguko izina ry’umugabo umwe William Colgate ryafashe isi yose, none umuntu wese ukeneye umuti w’amenyo aba avuga ati”Ndashaka korugate.”

Src: https://www.uckg.org/

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabebe4 years ago
    WOWWWW INO NKURU NI NZIZA RWOSE.Courage munyamakuru wayanditse





Inyarwanda BACKGROUND