RFL
Kigali

Lil G yasohoye indirimbo yise "History" ikubiyemo ibyaranze urugendo rwe rwa muzika-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/11/2019 19:57
0


Umuhanzi Lil G yashyize hanze indirimbo yise History igamije kugaragaza ibyiza yakoze mu myaka 12 amaze muri muzika kuruta ibibi byamuvuzweho.



Karangwa Lionel wiyise Lil G ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki ndetse wanakunzwe mu buryo bukomeye mu gihe yatangiraga muzika akiri umwana w’imyaka 13. Yatangiye akora injyana ya Rap mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “It’s Ok”, “Nimba Umugabo”, “Akagendo” n’izindi nyinshi.

Kuri uyu wa mbere Lil G yashyize hanze indirimbo yise “History” [Amateka] agaragazamo ibintu bitandukanye yagiye akora mu muziki birimo ibihembo yegukanye, ibitaramo yitabiriye n’ibindi.

Urugendo rw’uyu musore muri muzika rwaranzwe n’inkuru z’urudaca zagaragarazaga isura ye nabi cyane cyane avugwa mu kuryamana n’abakobwa benshi cyane barimo n’umukecuru w’umuzungu byigeze kuvugwa bagiye gukora ubukwe, kubyara akiri umwana n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Lil G yavuze ko yakoze iyi ndirimbo yise History mu rwego rwo kwerekana ibyiza yakoze byagiye bitsikamirwa n’inkuru zitari nziza zamuvugwagaho.

Ati “ Nayikoze kuko urabona hari impande ebyiri z’ibintu urubi n’urwiza.  Hakaba ubwo abantu bita cyane ku ruhande rutari rwiza kandi rutanahari ari byo bya bindi bita amashyari, bikaba nta kintu byakongera kuri ejo hazaza. Hari ibikombe natwaye ariko abantu bakandika ibintu by’abakobwa 90.”

Lil G avuga ko atagamije kwitaka no kurata ubutunzi n’ibindi yagezeho ahubwo we ngo ashaka guha ubutumwa abantu bakunda kureba gusa uruhande rw’ibibi kuruta ibyiza abandi baba bagezeho.

Ati “Hari ikintu iri bufashe abantu bumva ko ari utumana baca imanza z’ubuzima. Nashakaga kuba natanga impanuro zo kuba wakora ukagira icyo usiga kuruta kuba wakumva ufite inama nyinshi zo kuvuga.”

“History” ni indirimbo Lil G avuga ari iy’ibihe byose kuri we ndetse akaba ari nayo yitiriye Alubumu ye ya gatanu izaba ikubiyeho indirimbo z’ubuzima busanzwe, ikazaba ikurikira “Nimba Umugabo”, “Ese Ujya Unkumbura”, “Umubyeyi” na “Halleluyah”.

Lil G avuga ko mu myaka amaze mu muziki yahuye na benshi bamuvuga ibibi kuruta ibyiza yakoze

REBA INDIRIMBO NSHYA YA LIL G "HISTORY"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND