RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yasezeranyije abanya Portugal ko agiye gukuraho agahigo gafitwe n’umunya Iran Ali Daei

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 17:36
0


Mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’uburayi 2020, wabereye muri Luxembourg warangiye Portugal itsinze Luxembourg ibitego 2-0 ihita inakatisha itike yo kuzakina Euro2020, Cristiano Ronaldo watsinze igitego cya kabiri yasezeranyije abanya Portugal ko agiye gukuraho agahigo k’umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka.



Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze Luxembourg ku munota wa 86 w’umukino, cyuzuzaga ibitego 99, uyu musore amaze gutsindira igihugu cye cyamwibarutse. Arabura igitego kimwe gusa kugira ngo ace agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri wujuje ibitego ijana atsindiye igihugu cye mu mateka y’umupira w’amaguru nyuma y’umunya Iran Ali Daei.

Ali Daei w’imyaka 50 y’amavuko ni umunya Iran wakiniye amakipe akomeye byumwihariko yo mu budage arimo Hertha Berlin na Bayern Munich mu myaka ya 1999-2002, kuri ubu utoza ikipe ya SAIPA  y’iwabo muri Iran yigeze gukinira, niwe ufite agahigo kuri iyi si ko kuba ariwe mukinnyi watsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego byinshi, mu myaka 13 Ali yakiniye Iran yakinnye imikino 149 atsinda ibitego 109.

Christiano Ronaldo w’imyaka 34 y’amavuko, uyoboye ubusatirizi bwa Juventus de Turin yo mu butaliyani ndetse n’ubusatirizi  bw’ikipe y’igihugu ya Portugal akanayibera kapiteni, amaze kuyitsindira ibitego 99 mu mikino 164 yakinnye.

Nyuma y’umukino Portugal yatsinzemo Luxembourg Ronaldo yasezeranyije abanya Portugal ko intera y’ibitego 10 imutandukanya n’umunya Iran Ali Daei, agiye kubitsinda ikavamo maze agasigara ariwe ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Mu magambo make Ronaldo yagize ati” Uduhigo twose tugomba gukurwaho akaba ari nge udusigarana”.

Ikipe y’igihugu ya Portugal itozwa na Fernando Santos yasoje imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ukraine yasoje ari iyambere irusha Portugal amanota atatu, aya makipe abiri ya mbere yahise abona tikeya EURO 2020.

Cristiano Ronaldo abajijwe impamvu mu mikino 2 aheruka gukina muri Juventus yasimbujwe, yavuze ko amaze ibyumweru nka bitatu atameze neza 100% ariko, bibaye ngombwa yakwitangira ikipe ye ndetse n’igihugu cye by’umwihariko.


Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 99 muri Portugal


Ronaldo aba yakoze ibishoboka byose kugira ngo ashakire intsinzi igihugu cye

Cristiano yahesheje ikipe ye igikombe cy'uburayi batsinze u Bufaransa

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND