RFL
Kigali

Ubuzima bwihariye bwa Amabilisi Sibomana wahembwe nk’umunyamakuru w’ibihe byose-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 17:30
0


Amabilisi Sibomana umusaza wubatse izina rikomeye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, Inyarwanda twamusuye atubwira ukuntu uyu mwuga yakoze imyaka 35 watumye agera mu bihugu 25 byo hirya no hino ku isi, anatubwira uko yawuhuriyemo n’ibigeragezo byinshi birimo abakobwa batari bake bamwitereteraga.



Amabilisi Sibomana ni umusaza w’imyaka 67 wavukiye mu Byimana mu karere ka Ruhango. Ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru. Yakoze kuri Radio Rwanda imyaka 33 nyuma aza no kuyobora Radio Izuba imyaka 2. Mu mwuga w'itangazamakuru yibanze cyane mu ishami ry’amakuru. Aherutse guhabwa igihembo nk’umunyamakuru w’ibihe byose.

Mu kiganiro kirekire Inyarwanda.com twagiranye Amabilisi Sibomana yavuze ko atigeze agira inzozi zo kuzaba umunyamakuru, ahubwo ngo yakuze akunda kubaza bituma ashaka no kwiha Imana agamije kujya mu bafurere b'aba Yozefiti bari ababaji ngo azamure impano yiyumvagamo.

Yakoze ikizamini cyo kujya mu iseminari aragitsinda ariko bamuha kwiga ubwarimu i Save. Nyuma yo gusoza amashuri yagiye gushakisha akazi i Kigali aza kumva itangazo ryari ryatanzwe na Miniziteri yari iy’itangazamakuru ryavugaga ko kuri Radio Rwanda bakeneye abanyamakuru.

Yakoze ibizamini arabitsinda atangira gutyo gukora kuri Radio Rwanda, icyo gihe hari mu 1976. Avuga ko nta kintu kigeze kimutonda kuko yabonaga abandi babikora akiyumvisha ko bidashobora kumunanira. Ati"Kuri Radio ntabwo byantonze, nabonaga abahakora nkavuga nti kuki nanjye ntahakora”.

Bamwe mu bamubereye icyitegererezo harimo Alex Karangwa na Anastase Nzabirinda. Mu 1977 yagiye kwiga itangazamakuru mu Budage agaruka amaze kuminuza mu 1788. Kuvuga amakuru neza byamuhuje n’abantu benshi ndetse bimuha no kugera mu bihugu byinshi nk'uko abisobanura.

Yagize ati”Nahuye n’aba Perezida benshi n’abaminisitiri ku buryo iyo mbaze ibihugu nagezemo ku isi yose nsanga bitari munsi ya 25”. Kwamamara mu buryo bukomeye no gusoma amakuru adategwa avuga ko byatumye abakobwa benshi bamwiteretera. Ati”Bansabaga ko naboherereza amafoto bakambwira ko bankunda bambaza uko twazabonana”.


Ibi ngo yarabyirindaga kugira ngo bitamushyira mu mutego mubi bikaba byatuma atagera ku ntego ye yo gukomeza gutera imbere. Yumvaga azakorera Radio Rwanda kugeza apfiriye imbere ya micro gusa avuga ko atari ko byangenze kuko yahagaritswe muri 2004. Ati”Numvaga nzayikorera kugeza nihiritse ariko si ko byagenze Imana burya iba ifite inzira zayo”.

Avuga ko bibabaje kuba RBA nta kintu na kimwe yamugeneye nk'ishimwe kandi yarayikore imyaka 33. Ati” Byarantangaje kubona naratashye gutya gusa, habe na ka seritifika, naho bampa n’ikibiriti ariko bikagaragara ko bahaye agaciro ibyo nakoze”.

Nyuma yo gusezererwa kuri Radio Rwanda, abayobozi b’intara y’Uburasirazuba baramuhamagaye bamushinga kuyobora Radio Izuba ikorera muri iyi ntara ayiyobora imyaka 2 ahita ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.

Ubu agendera mu kagare kubera indwara ya stroke yamufashe ari gutunganya ubusitani bwe. Avuga ko mu myidagaduro akunda cyane umuziki ugenda gahoro, kugenda n’amaguru mu busitani no kubukorera isuku.



Kubera uburwayi bwa stroke asigaye agendera mu kagare k'abafite ubumuga

Nk’ukurikiranira hafi ibya politike, Amabilisi Sibomana avuga ko yashimishijwe no kuba Leta yarongeye igashyiraho Ministeri ya Siporo. Ikindi cyamushimishije mu mpinduka ziherutse kuba n’umwanya Hon Bamporiki Edouard yahawe wo kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Nk'uwakoze igihe kirekire umwuga w’itangazamakuru yagiriye inama abakora uyu mwuga bifuza gutera imbere avuga ko kubigeraho ari ugukunda uyu mwuga. Ati”Waje mu mwuga, wukunde ukunde ibyo ukora ushaka n’icyatuma urushaho kunogera abantu nk’udushya”. Asoza avuga ko ibi bisaba kugira intego, kugira ibyo wirinda nk’inzoga, ubusambanyi n’ibindi.

REBA HANO IKIGANIRO GIKUBIYEMO BYINSHI TWAGIRANYE NA AMABILISI


UMWANDITSI:Neza Valens-inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND