Kugeza ubu Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z, ni we muraperi mu bari ku Isi y’abazima ufite umutungo ubarirwa muri miliyari imwe y’amadorali y’Amerika. Uyu mutungo wa Jay Z ntabwo uva mu ndirimbo n’ibitaramo akora ahubwo yashoye imari.
Kuba asanzwe ari icyamamare bimufasha kwamamaza byoroshye ibikorwa bye bindi yashoyemo imari maze abantu bakabigura bacuranwa. Afite ubucuruzi bwa Shampanye zitwa Armand de Birganc bugahaze miliyoni $310, afite kompanyi icuruza inzoga ya D’Ussé ifite agaciro ka miliyoni $100, urubuga rucuruza imiziki rwa Tidal narwo ruhagaze miliyoni $100 n’ibindi.
Muri Afurika hari
abahanzi nabo bakoresha amazina yabo mu bundi bucuruzi, urugero rwa hafi ni
Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya ufite ibikorwa bitandukanye birimo ikigo
kinini cy’itangazamakuru cya Wasafi.
Mu Rwanda amafaranga ava
mu muziki si menshi, benshi barakiyubaka ariko hari n’abandi batangiye kwinjira
mu bindi bikorwa by’ubucuruzi n’ubwo bamwe badakunda kubivugaho.
Tom
Close mu bwanditsi
Dr Muyombo Thomas uzwi
nka Tom Close ni umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda ku bw’impamvu zirenze kuba
ari umunyamuziki mwiza kandi ubimazemo igihe.
Ni inyangamugayo agaca
bugufi, akaba ari Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya
Kigali.
Uwavuga ko ari umwe mu
bahanzi batunze agatubutse mu Rwanda ntiyaba abeshye. Uretse umushahara ahembwa
na Leta, Tom Close ni umwanditsi w’ibitabo by’abana ndetse yashinze inzu igurisha
ibitabo yitwa IGA Publishers ikorwamo n’umugore we.
Ubu bushabitsi mu
bijyanye n’ubwanditsi bwinjiriza Tom Close amafaranga atari make dore ko ibi
bitabo abigurisha mu mashuri atandukanye.
Bruce
Melodie umushabitsi mu bworozi n’itangazamakuru
Itahiwacu Bruce ni we
muhanzi ukunzwe cyane mu bari mu Rwanda kuri iki igihe. Umuziki ni ko kazi ke ka buri
munsi, asaruramo amafaranga atari make, ariko afite n’ibindi bikorwa
bimwinjiriza amafaranga ku ruhande.
Uyu mugabo wiyise
Igitangaza yakoze ibitamenyerewe yinjira mu bworozi bw’ingurube ubundi bunenwa
na benshi mu rubyiruko we akabubona nk’ikirombe cy’izahabu.
Mu 2017 yatangaje ko
amafaranga ye yanayashoye mu bijyanye no kongerera agaciro imbaho aho azikoramo
ibikoresho bitandukanye.
Mu minsi ya vuba, Bruce
Melodie afatanyije n’umujyanama we, bashoye imari mu itangazamakuru batangiza
televiziyo yitwa Isibo TV. Ibi byose ni mu buryo bwo gukomeza gushaka ubukire
adashingiye ku muziki.
Ama
G The Black muri frigo n’inkoko
Hakizimana Amani ni umwe
mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki wo mu Rwanda. Iyo ibitaramo bitari
kuboneka ntabwo aryama ahubwo ashabikira ahandi.
Ama G The Black akorera ubworozi bw’inkoko mu rugo rwe i
Kanombe ndetse ni umukanishi w’ibyuma
bikonjesha. Ntuzatungurwe no kumubona yiyambariye isarubeti y’ubururu yunamye
kuri firigo ayisubiza ubuzima.
Ubu bushabitsi ni bwo Ama
G The Black akuramo andi mafaranga ku ruhande rw’ayo abona mu muziki.
King
James na Supermarket
Ubusanzwe yitwa
Ruhumuriza James akaba umwe mu bahanzi bigwije igikundiro bitewe n’indirimbo zifasha
cyane abari mu rukundo.
Uyu musore ni
umugwizatunga, kuko uretse amafaranga menshi asurarura mu muziki, yinjiza n’andi
ayakuye mu bucuruzi butandukanye.
Afite supermakert yitwa
Mango iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ndetse akora ubundi bucuruzi
adakunda kuvugaho burimo n’ubw’ibirayi.
Danny
Vumbi yashoye mu kabari
Semivumbi Danny ni umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Afro Beat. Ni umuhanga mu kwandika indirimbo ndetse abikuramo amafaranga atari make. Iyo atari mu kazi k’umuziki aba ari gukurikirana iby’abakabari ke kitwa Inkumbura Bar gaherereye i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Marchal
Ujeku mu bwubatsi
Uyu ni umusore wamamaye
mu njyana yo ku kirwa cyo Nkombo. Azwi mu ndirimbo zitandukanye nka “Bombore Bombore”
yakoranye na Jay Polly n’izindi.
Uyu musore umuziki
awufatanya n’ubushabitsi butandukanye burimo kubaka no kugurisha amazu biciye
muri kompanyi ye ya Marshal Construction ndetse acuruza imodoka n’ibindi
bikoresho bihenze akura i Dubai.
Oda
Paccy muri studio
Uyu ni umukobwa uri mu
bambere batangiye gukora injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Umuziki yarawukoze
ndetse umwinjiriza amafaranga atari make kugeza n’aho na we atangiye
kuwushoramo ubu akaba afite label yise Empire aho atanga serivisi zirimo
gutunganya amajwi n’amashusho.
Platini
mu gutwara abantu
Nemeye Platini ni umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys rimaze imyaka isaga 10 rihagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Platini yasanze amafaranga y’umuziki adahagije ahita afata umwanzuro wo kwinjira mu bushabitsi bwo gucuruza serivisi z’ubwikorezi.
Afite imodoka ebyiri zo
mu bwoko bwa RAV zikodeshwa n’abantu batandukanye bashaka gukora ingendo. Uyu musore
kandi afite na moto yahaye umumotari utwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Lil
G muri Supermarket
Karangwa Lionel wiyise
Lil G ni we muhanzi wanditse amateka yo kwamamara ndetse akinjiza amafaranga
atari make bitewe no gukora injyana ya Rap.
Uyu musore mu guhiga
ifaranga ntacyo wamubeshya! Yahereye mu bijyanye na studio ashinga Round Music
itagikora kuri ubu. Hirya y’umuziki kandi Lil G afite ubucuruzi bwa Supermarket
iri ku Kicukiro.
Safi
na Riderman muri Hoteli
Safi Madiba na Riderman
ni abahanzi b’inshuti magara mu buzima busanzwe biyemeje no guhuriza hamwe
amafaranga bayashora muri serivisi z’amahoteli.
Bafite Hotel yitwa Juru
Park iherereye ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali, bakaba barayiguze muri Kamena uyu mwaka.
Riderman ku giti cye yashoye amafaranga mu bijyanye no gutwara abantu aho afite moto nyinshi zitwara abantu mu mujyi wa Kigali ndetse akaba acuruza imyenda n'ingofero biriho ikirango cy'Ibisumizi.
Marchal Ujeku acuruza amamodoka akanakora ibijyanye n'ubwubatsi
Ama G The Black ni umworozi w'inkoko
Riderman afite ubucuruzi butandukanye burimo n'imyenda y'Ibisumizi
Safi Madiba afatanyije hoteli na Riderman
Platini we yagannye iyo gucuruza serivisi zo gutwara abantu
Bruce Melodie ashabika muri byinshi birimo n'ubworozi
Lil G akura amafaranga mu bucuruzi bwa Supermarket
TANGA IGITECYEREZO