RFL
Kigali

World Cup U17: Brazil yegukanye igikombe cy’Isi cya 4 mu mateka itsinze Mexico ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 11:11
0


Imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 17 yari imaze iminsi 22 ibera mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Brazil yasojwe mu rucyerere rwo kuri uyu wa mbere, Brazil yakiriye iri rushanwa yegukanye igikombe cya kane mu mateka nyuma yo gutsinda Mexico ku mukino wa nyuma ibitego 2-1, naho u Bufaransa bwegukana umwanya wa gatatu.



Guhera tariki ya 26 Ukwakira 2019 mu gihugu cya Brazil haberaga imikino y’igikombe cy’isi mu bakinnyi batarengeje imyaka 17.  Ibihugu 24 nibyo byari byitabiriye iri rushanwa bikaba byari bigabanyije mu matsinda atandatu. Ikipe y’igihugu ya Brazil yakiriye iri rushanwa yari mu itsinda rya mbere aho yari kumwe na Angola, New Zealand ndetse na Canada.

Brazil yazamutse muri iri tsinda ari iyambere, irakina igera mu mikino ya ½ benshi babonaga ko ishobora gusezererwa nyuma yo gutomborana n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa, ariko siko byagenze kuko Brazil yageze ku mukino wa nyuma itsinze ubufaransa ibitego 3-2 mu mukino utari woroshye. Undi mukino wa ½ wari wahuje Mexico n’ubuholandi, maze Mexico ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze ubuholandi kuri penaliti 4-3, nyuma yuko iminota y’umukino yagenwe irangiye amakipe anganya igitego 1-1.

Umukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere wabereye ku kibuga cya Bezerrao, wayobowe n’umusifuzi Andris Treimanis ukomoka mu gihugu cya Lativia.

Brazil ntiyifuzaga gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri zikurikirana kuko mu irushanwa riheruka Brazil yatsinzwe n’ubwongereza ku mukino wa nyuma itwarwa igikombe ikireba.

Ni umukino wahinduye isura byumwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino ubwo ku munota wa 66 Mexico yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bryan Gonzalez, mu gihe abanya Mexico bari mu bicu batekereza ko bagiye gutwara igikombe cy’isi, umukino ubura iminota 6 gusa Brazil yahinduye ibintu ubwo yabonaga Penaliti ku munota wa 84 yatewe neza na Kaio Jorge yishyura igitego bari batsinzwe. Iki gitego cyasembuye abasore ba Brazil maze ku munota wa 90 Lazaro atsinda igitego cy’intsinzi cyahesheje igikombe Brazil.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ikipe y’igihugu y’ubufaransa yihimuye ku buholandi bubutsinda ibitego 3-1. Igikombe Brazil yatwaye cyabaye icya Kane yegukanye mu mateka (1997, 1999, 2003, na 2019) byatumye isatira Nigeria ifite ibikombe bitanu by’Isi mu batarengeje imyaka 17, ikaba ari nayo ya mbere ku isi kuri ubu ifite byinshi.


Brazil yegukanye igikombe cy'Isi cya 4 mu batarengeje imyaka 17 mu mateka


Abasore ba Brazil bishimira amateka bakoze yo kwegukana igikombe cy'Isi

Lazaro watsinze igitego cy'intsinzi cyahesheje igikombe Brazil

Gabriel Verone yishimira intsinzi igihugu cye cyari kibonye

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND