RFL
Kigali

Snoop Dogg yiyise umugabo ukurura abagore kurusha abandi abyambura John Legend

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/11/2019 10:08
0


Umuraperi ubifatanya no gukina filime, Snoop Dogg, yiyise umugabo ukurura abagore ku Isi nyuma y’aho John Legend ahawe uyu mwana n’ikinyamakuru cya People.



Mu Cyumweru gishize ni bwo umuririmbyi w’ikirangirire John Legend, yatangajwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose batuye ku Isi y’abazima mu mwaka 2019.

Uyu mugabo waririmbye “All Of Me” yigaririye imitima y’abatabarika, uyu mwanya yari awusimbuyeho umukinnyi wa filime akaba n’umu-DJ, Idris Elba.

Bitunguranye umuhanzi Snoop Doog ubusanzwe witwa Calvin Broadus yafashe ifoto y’ikinyamakuru cya People akuraho ifoto ya John Legend ashyiraho iye yiyita umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi, ubundi yandikaho ngo murakoze nko kugaragaza ishema atewe na byo

 Ntabwo birasobanuka neza niba ibi yabikoze akomeje cyangwa se yashakaga kwisekereza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ikinyamakuru cya People cyatangiye gukora urutonde rw’abagabo bakurura abagore kurusha abandi mu 1985 hatorwa umukinnyi wa filime Mel Gibson.

Mu gutoranya uyu mugabo hagenderwa ku bintu bitandukanye birimo uko agaragara ku mubiri ariko na none ibijyanye n’imyitwarire ye n’imico nabyo bihabwa umwanya munini. Abasomyi b’iki kinyamakuru nabo bahabwa umwanya bagatora uwo babona ubikwiye byose bigahurizwa hamwe.

Nta gihembo runaka gihabwa uwagizwe umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi, gusa ikinyamakuru cya People kimugenera impano zitandukanye. 

John Legend ni we mugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi

Snoop Dogg yiyise umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND