RFL
Kigali

Rubavu: Padiri Gatete Innocent yishimiye uburyo abana bakina Mini Volley Ball abasigira umukoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 18:34
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo mu karere ka Rubavu ni bwo hasozwaga imikino mu mashuri ariko nanone igakinwa n'abana bari munsi y'imyaka 13. Padiri Gatete Innocent Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri mu Rwanda yarayitabiriye aha inama urubyiruko arusaba gukomeza imyitozo no gukuza impano rufite.



Mu gihe cyo gutanga ibikombe ni bwo abana bose bahurijwe hamwe maze Padiri Innocent Gatete umuyobozi mukuru w'imikino mu mashuri afata  umwanya atangaza ko yishimiye impano z'i Rubavu ndetse yibutsa ko n'utundi turere dukwiye kwigira kuri Rubavu.

Padiri Gatete yavuze ko umukino wa Mini Volley Ball wari warashyizwe mu kabati ariko akaba atunguwe no gusanga abana bato b'i Rubavu bakiwukina byatumye anasaba ababishinzwe gukomeza gukurikirana impano zagaragaye zigafashwa kugera zigeze kurwego rw'isi. Yagize ati" Mu by'ukuri ndabanza gushimira abahagarariye imikino mu karere ka Rubavu kuri iko gikorwa cyiza ,ariko nanone ngaruka no ku mpano ziri hano.


Padiri Gatete Innocent yanyuzwe n'impano yasanganye abana b'i Rubavu

Yakomeje agira ati "Nimva hano ndagenda mvuga abana bakina Foot ball (umupira w'amaguru) neza cyane kandi n'ishyaka ku buryo bigaragara ko baramutse bafashijwe bagera kure. Impano z'abana zirakura namwe muzi abagiye bakira kubera impano zo gukina bari bifitemo. Turasaba ababyeyi ku bitaho muri ibi biruhuko mukajya muhabwa umwanya wo gukina. Umukino wa Mini Volley Ball wari warazimye, wari warashyizwe mu kabati ariko ndabona abana hano bawukina biranshimishije pe kandi biraba n'isomo ku bandi ".


Muri iyi mikino hahembwe amakipe atanu ya mbere muri buri mukino ni ukuvuga muri Foot ball, Basket ball, Mini Volley ball no muri Hand Ball. Ikipe ya mbere yahabwaga igikombe n'umupira wo gukina mu gihe andi ane asigaye yahabwaga imipira yo gukina. Iyi mikino yahereye mu bigo by'amashuri irenga umurenge irangirira ku karere hahembwe amakipe yitwaye neza.


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND