Umugore w’umuhanzi Kanye West, Kim Kardashian, wamamaye mu biganiro mpamo byo kuri televiziyo yasuye imfungwa yitwa Rodney Reed yari itegereje igihano cy’urupfu tariki 20 Ugushyingo 2019 ayihumuriza ayibwira ko igiye kongera kuburana.
Iby’uruzinduko rwa Kim Kardashian yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram akurirwaho n’abantu bagera kuri miliyoni 151. Kim Kardashian West yavuze ko yabashije gusura Rodney Reed wari utegereje igihano cy’urupfu akamubwira inkuru nziza y’uko agiye kongera kuburana, ibintu byamushimishije cyane.
Ati “Uyu munsi nahuye na Rodney Reed amaso ku maso,
byari iby’agaciro ubwo yakiraga amakuru y’uko urukiko rw’Ikirenga rwa Texas
rwahagaritse igihano cy’urupfu rugasubiza urubanza mu rukiko kugira ngo hagire
ibindi bisuzumwa. Amagambo ntiyasobanura icyezere cyiganje mu cyumba muri ako
kanya.”
Reed yari ategerejwe kwicwa tariki 20 Ugushyingo 2019
azira icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica Stacey Stiles wari ufite imyaka 19 mu
1996. We n’umwunganira mu mategeko bavuze ko bafite ibimenyetso bimushinjura
ndetse bikerekana ko Jimmy Fennel wari umupolisi ari we wakoze iki cyaha.
Uyu Jimmy Fennel yari umukunzi wa nyakwigendera akaba yaramuhoye
ko yaryamanaga na Rodney Reed ufite imyaka 51.
Guverineri wa Leta ya Texas, Greg Abbott, yategetse ko
Rodney Reed aticwa ku itariki 20 Ugushyingo yongererwa iminsi 120 kugira ngo asubire
mu rukiko aburane.
Urubanza rwa Reed rwavugishije abantu benshi barimo
abadepite, abanyamadini, abaharanira uburenganzirwa bwa muntu, ibyamamare n’abandi
benshi ku buryo abagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 basaba ko
yarenganurwa.
Kim Kardashian muri uyu mwaka yitaye ku mfungwa aho yagiye akorera ubuvugizi abantu batandukanye bari bafunzwe kubera ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge bakarekurwa.
Iminsi yo kubaho ya Reed Rodney yiyongereye
Kim Kardashian yiyemeje gushakira ubutabera abarengana
TANGA IGITECYEREZO