RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 10 byita ku buzima bw’abaturage babyo neza kurusha ibindi ku Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 12:37
0


Ibikorwa remezo, guhemba neza abakozi bimwe mu bigenderwaho batondekanya ibihugu bizi kwita ku buzima bw'ababituriye. Ubuzima ku iki gihe burahenze ndetse biranagoye kububungabunga ariko ibihugu byinshi bikora ibishoboka byose ababituye bakabaho neza. Menya ibihugu 10 bifata neza ababituye.



Ibihugu byinshi ku isi byabashije kumenya kera ko ubuzima ari bimwe mu byibanze bikwiriye ku itabwaho, maze bishyiraho uburyo bunoze ndetse n’ingamba zo ku bwitaho. Ibyo nabyo bikaba bijyana nuko byagiye bitera imbere mu ngeri zitandukanye z’ubuzima. 

Nk'uko tubikesha ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (WHO) rikaba rigira ibipimo rigenderaho rishyira ku rutonde ibihugu bifite uburyo bwo kwita ku buzima bw’abaturage (health systems) ndetse na serivisi z’ubuzima (health care) biri hejuru kurusha ibindi ku isi.

Dore ngibi bimwe mu bipimo bagenderaho kugirango bashyire ku rutonde ibihugu birusha ibindi kwita ku buzima. Ariko mbere yuko tubagezaho ibyo bishingirwaho, reka tubabwire icyo bita ubuzima bwiza cyangwa kwita ku buzima neza (best health care) icyo ari cyo.  Tugenekereje mu Kinyarwanda ni “ukubunga bunga no guteza imbere ubuzima binyujijwe mu kurinda, gusuzuma, no kuvura uburwayi, imvune, indwara ndetse n’ibindi bibazo byaba ibigaragara  cyangwa ibyo mu mutwe. 

Rero kugira ngo ubuzima bwitabweho neza hagomba kuba harimo abita; kumenyo, mu mutwe, abaforomo, abaganga, abunga ingingo nabandi bakora ibijyanye no kubungabunga ubuzima tutarondoye ariko nanone bikaba biterwa n’ibijyanye n’imibereho ya sosiyete ndetse n’ubukungu (social economic factors). Rero kugera kuribyo bintu dusobanuye haruguru bigenda bitandukana hagati y’ibihugu ari nabyo agashami k’umuryango w'abibumbye kagenda kifashisha gashyira ibyo bihugu ku rutonde.

Tutabatindiye reka tubabwire bya bipimo ngenderwaho: kugira ngo ubuzima bube ari bwiza hagomba kuba hari amafaranga ahoraho yo gushyigikira ibikorwa by’ubuzima, kuba hari abakozi babitorejwe neza kandi bahembwa neza bita ku buzima, ibikorwa remezo kandi bihora byitaweho, kandi hakaba hari no kugera ku makuru ya nyayo ajyanye n’ubuzima ashingirwaho hafatwa imyanzuro.

Dore urutonde rw’ibihugu uko bikurikirana mu mwaka wa 2019 nk'uko tubikesha ikigo cya Legatum (Legatum institutes’property index) aho cyashyize ku rutonde ibihugu bisaga 149 ku isi gusa turaza kubabwiramo ibihugu 10 bya mbere.

1.       Canada

2.       Qatar

3.       France

4.       Norway

5.       New Zealand

6.       Germany

7.       Hong Kong

8.       The Netherlands

9.       Switzerland

10.   SingaporeNk'uko tubikesha urubuga worldpopulationreview.com rugaragaza ko ugendeye ku buryo cyangwa imyubakire y’ubuzima ari byo twakwita sisiteme (system) ndetse no kwita ku buzima (health care) usanga mu gihugu cy’u Busuwisi ari bumwe ku bantu bose ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima bukaba busabwa ku muntu wese uba muri icyo gihugu bitandukanye n’ibindi bihugu by’i Burayi. 

Ikindi ni uko budashingiye ku misoro cyangwa ngo bube buterwa inkunga n’abakozi, ahubwo bwishyurwa na buri muntu wese biciye mu guhuriza hamwe ubushobozi (contributions) ndetse no mu kigega cy’igihugu gishinzwe ubuzima (Swiss healthcare schemes).

Ikindi gihugu ni Finland nk'uko uru rubuga rubigaragaza nicyo kigira uburyo bwiza bwo kwita ku buzima kurusha ibindi bihugu aho bwegerejwe abaturage aho usanga amafaranga akoreshwa mu buzima ava ku mafaranga atangwa mu misoro ndetse n’ikigega cy’igihugu gishinzwe ubuzima.

Src: worldpopulationreview.com/countries/best-healthcare-in-the-world/

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND