RFL
Kigali

Dj Miller yasohoye indirimbo “Belle” yahurijemo Peace Jolis na Urban Boys yitezeho gukundwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2019 15:07
1


Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Belle” yahurijemo umuhanzi Peace Jolis n’itsinda rya Urban rigizwe na Humble Jizzo [Bossman] ndetse na Nizzo Kaboss.



Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 34’ iri kuri shene ya Youtube ya Deejay Miller. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Dj Miller yatangaje mbere y’uko akora ubukwe yabanje gufata amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo asubukura umushinga wayo nyuma y’ubukwe no kubyara.

Yavuze ko hari hashize igihe atekereza gukorana indirimbo na Peace ndetse na Urban Boys kandi ko abagezaho igitekerezo bacyakiriye neza. Avuga ko we na Peace Jolis batekereje kuririmba bavuga ku bwiza bw’umukobwa bwatangariwe n’umusore ariko baniyambaza itsinda rya Urban Boys kugira ngo inoge neza nk’uko yayishakaga.

Dj Miller avuga ko gukorana na Urban Boys ndetse na Peace byanaturutse ku kuba bombi ari inshuti ze kandi bagiye bamuba hafi. Ati “Hagombaga gukurikiraho gukorana indirimbo.” 

Iyi ndirimbo ayitezeho kugeza ku wa 01 Mutarama 2020 ikunzwe, yagize ati “Iyi ndirimbo ni ‘Hit’ niba nawe ubwawe wayumvise. Iyi ng’iyi iratugeza ku bunani."

Dj Miller yari aherutse gukorana indirimbo “Iri joro” na Knowless Butera, Dream Boys na Riderman. Yanakoranye indirimbo ‘Stamina’ na Social Mula, avuga ko izi ndirimbo amaze gukorana n’abahanzi abona zimaze gutanga umusaruro ashingiye ku kubitekerezo yakira n'ibindi.

Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo “Belle” yakozwe na Producer Meddy Saleh naho amajwi (Audio) atunganywa na Producer DavyDenko.

Dj Miller yatangiye gukora iyi ndirimbo mbere y'uko akora ubukwe

DJ MILLER YASOHOYE INDIRIMBO 'BELLE' YAKORANYE NA PEACE NDETSE NA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Richard 4 years ago
    Murabikora kbx ubran boyz ndabemera





Inyarwanda BACKGROUND