Utuntu duto cyane dushobora guha imbaraga urukundo rwa babiri, ntabwo bisaba ibintu birenze iyo mukundana, gusa ku bagore hari utuntu duto cyane bashobora gukorera abagabo babo bigatuma babakundwakaza ndetse ntibazifuze abandi ukundi.
Niba hariho imyitwarire ku bagabo
ishobora gutuma abagore babakunda cyane, ni nako hariho imyitwarire ku bagore
ituma abagabo babakunda ,
niyo mpamvu hari utuntu tworoheje ariko twuzuyemo urukundo rwinshi abagabo
bakunda iyo babikorewe n’abagore babo.
Muri
iyi nkuru reka turebere hamwe ibintu byoroheje umugore ashobora gukorera
umugabo we akamukundwakaza ndetse ntazigere amuca inyuma.
Gukina n’imisatsi y’umugabo: Niba hari ibintu abagabo benshi bakunda ni ugukorakora mu mutwe wabo, iyo
umugore yitoratoza mu mutwe w’umugabo we yikurishamo utwanda runaka nta n’uturimo
kabone n’iyo yaba nta musatsi afite, ibi bituma umugabo agira ibinezaneza
bikamutera gukunda umugore we cyane ntabe yabona n’umwanya wo gutekereza ikibi,
niba ukunda umugabo wawe jya ukunda kumukorakora mu mutwe bizatuma agukunda
kurutaho.
Kumufata mu ntoki: Umugore ukunda gufata intoki z’umugabo we agatangira gumukora no mu nzara aba
yiteganyirije, kuko bituma umugabo amugirira icyizere cyose, umubano wabo ukaba
mwiza, ibi ndetse bituma umugabo abasha no gutaha kare kuko aba azi ko hari ibyo
umugore we amukorera bikamunezeza, niba ukunda umugabo wawe bimwereke umukora mu
ntoki, witoratoze mu nzara ze n’ibindi ari nako umubwira amagambo meza
bizabafasha mwembi.
Kumwoherereza ubutumwa
bugufi: Iyo umugore yoherereje umugabo we ubutumwa bugufi
bwuzuyemo urukundo mu gihe umugabo ari ku kazi, ibi byereka umugabo ko umugore
we amukumbuye kandi ko amutegerezanije amatsiko menshi, bigatuma umugabo na we
amukumbura cyane bityo umubano mwiza ukiyongera kurushaho.
Kumutunguza impano
runaka: Nubwo bizwi ko abagore ari bo bakunda impano cyane
ariko burya n’umugore utungura umugabo we akamusohokana ahantu runaka cyangwa
se akamugurira akantu binezeza umugabo cyane ndetse bigatuma yifuza
kuzakwishyura akagutunguza ikiremereye kuruta uko wabikoze.
Kureba icyoroshye: Mu mvugo y’ab’ubu niko babivuga ariko burya iyo umugore areba umugabo we indoro yoroheje aba avuze ibintu byinshi niko abagabo babizi, iyi indoro iba yuzuyemo
amagambo menshi cyane niyo mpamvu niba ukunda umugabo wawe murebe ijisho ryiza
ryo rizivugira bitume agukunda kurutaho kandi rwose abagabo barabikunda, niba
ukunda umugabo wawe rero ntuzamwime ijisho ryiza ryuzuyemo urukundo.
Src:
seduireunhomme.fr
TANGA IGITECYEREZO