RFL
Kigali

Ku myaka 9 gusa y’amavuko agiye guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2019 10:21
1


Isi dutuyeho igira udushya twinshi mu gihe bamwe bibasaba kwiyuha akuya bakarara amajoro bari mu ikayi kugeza imvi zibaye uruyenzi. Lauren Simons Umubiligi w’imyaka 9 gusa y’amavuko ari mu nzira zo guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza mu ishami rya ‘Electrical Engineering’.



Lauren Simons arabura ukwezi kumwe gusa ngo asoze amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’Ikoranabunga ya Eindhoven iherereye mu gihugu cy’u Bubiligi. Uyu mwana w’agatangaza ufite ubwenge budasanzwe ku isi yatangiye yigaragaza kuva mu buto bwe ko imitekerereze ye ihabanye n’iy'abandi bari mu kigero kimwe.


Laurent Simons umwana ufite ubwenge budasanzwe uri gutangarirwa na benshi

Ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru gitangaza ko ababyeyi ba Lauren Simons babanje kubifata nk’ubusazi ndetse bagahora babwira Sekuru w’uyu mwana ko akabiriza ibintu we wabashije kubitahura rugikubita ko uyu mwana adasanzwe kubera ubwenge buhebuje afite.

Nyina wa Lauren ari we Lydia mu gutebya kwinshi yatangarije CNN dukesha iyi nkuru ko asanga imvano y’ubwenge umuhungu we afite ishobora kuba ituruka ku gukunda kurya amafi cyane ubwo yari atwite uyu mwana.

Se wa Laurent ari we Alexander Simons asanga umwana we azavamo umuntu udasanzwe kubera ibimenyetso agenda agaragaza. Nyuma yaho abarimu bamwigishaga bavumburiye impano y’ubwenge bw’uyu mwana bahise bamuha ibizamini bigiye binyuranye ngo barebe aho bashobora kumutangiza ngo arusheho kubyazwa umusaruro mu maguru mashya.

Sjoerd Hulshof umuyobozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’ikoranabuganga ya Eindhoven asanga uyu mwana ari agatangaza kuva isi yabaho uburyo afata mu mutwe ndetse n'uburyo abasha gushyira ibintu bye ku murongo hagendewe ku isuzuma bumenyi bamukoreye.

Yagize ati “Laurent ni we munyeshuri w’agatangaza twabashije kwakira, ntabwo ari ubwenge bwo mu ishuri gusa agaragaza ko yibitseho n’uburyo asabana n’abandi usanga ari umwana udasanzwe.”

Indoto za Laurent zahoze ziri ku bigendanye no kubyaza umusaruro ingufu z’amashanyarazi, yumva atazacogora mu kuminuza mu masomo ye bityo ko aho kwiga hashoboka hose azahagera. Afite ingamba zo gukomeza gushaka impamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’ nyuma y’ukwezi kumwe gusa asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Umwanditsi: Eric RUZINDANA – INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayumba Christian4 years ago
    uyu mwana n'agatangaza kweli





Inyarwanda BACKGROUND