RFL
Kigali

Jidenna yararitse abakunzi be bamutegereje muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/11/2019 10:15
0


Umuhanzi Jidenna watumiwe kuzaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cy’ukwezi k’Ugushyingo 2019 yararitse abakunzi be biganjemo abazaba bamubonye amaso ku maso ku nshuro ya mbere.



Ku wa 29 Ugushyingo 2019 hateganyijwe kuba igitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi ukomeye ukomoka muri  Nigeria ariko akaba akorera umuziki muri Amerika, Jidena, wakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Classic Man” yakunzwe n’abantu benshi cyane ku Isi.

Jidenna Theodore Mobisson w’imyaka 34 ni ku nshuro ya mbere azaba agiye gutaramira mu rw’imisozi 1000 akazahurira ku rubyiniro rumwe na Itahiwacu Bruce Melodie uhagaze neza cyane mu kibuga cya muzika y’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri Bruce Melodie azaba ataramiye muri Kigali Jazz Junction nyuma y’icyo yahuriyemo na nyakwigendera Oliver Mtukudzi  mu mpera z’Ukwakira 2018.

Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram, yateguje abanyarwanda n’abakunzi be bose ko gahunda ari ntugasaze, azararirimba muri Kigali Jazz Junction tariki 29 Ugushyingo 2019.

Ati “ Rwanda nje mbasanga, nzaririmba muri Kigali Jazz Junction tariki 29 Ugushyingo tuzahahurire mwese!”

Jidenna agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’aho muri Kanama uyu mwaka yari yakoze indirimbo yise “Sufi Woman” yifashishije umunyamideli ukomoka mu Rwanda witwa Uwanyuze Lilian. 

REBA CLASSIC MAN YA JIDENNA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND