RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry'ibiryo ryiswe 'Kigali Food Festival'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2019 10:04
0


Mu Rwanda twari tumenyereye kubona amaserukiramuco atandukanye yibanda cyane ku muziki na sinema, ariko ubu noneho tugiye no kubona iserukiramuco ry'ibiryo ryiswe 'Kigali Food Festival'.



Iri serukiramuco ry'ibiryo 'Kigali Food Festival' rigiye kuba bwa mbere mu Rwanda, rizaba tariki 26/12/2019 nyuma y'umunsi mukuru wa Noheli. Barihuje n'umunsi mukuru wa 'Boxing Day' wizihizwa hafungurwa impano ziba zaratanzwe kuri Noheli byongeye benshi bakaba bawufata nk'umunsi wo kurya.

Nk'uko umwe mu bari gutegura iri serukiramuco yabitangarije InyaRwanda.com, muri 'Kigali Food Festival' igiye kuba bwa mbere mu Rwanda hazaba harimo amoko atandukanye y'ibiryo yaba ibya kinyarwanda, ibya Kinyafrika ndetse n'ibifite inkomoko mu bihugu byo ku yindi migabane.

Intego nyamukuru yatumye hategurwa iri serukiramuco ry'ibiryo, uri kuritegura yadutangarije ko ari ukumenyekanisha ibiribwa byo mu Rwanda no guhuza abantu bagasangira ndetse bakidagadura, bakanasohokana n'imiryango yabo mu kwizihiza umunsi mukuru wa 'Boxing Day'.

Yagize ati "Intego ni ukumenyekanisha ibiribwa byo mu Rwanda ndetse n'umwanya mwiza wo guhuza abantu bagasangira, bakabyina bakishima, bakanasohokana n'imiryango yabo kuri Boxing Day." Ibi bisobanuye ko abazitabira iri serukiramuco nta kibazo cy'inzara n'irungu bazahura nacyo. 


Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry'ibiryo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND