Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire wamenyekanye akinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, Didier Drogba uri kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire (IFF) ngo afite icyizere cyo gutorerwa uyu mwanya dore ko yateye umugongo ibyo yasezeranywaga muri Chelsea byose.
Didier
Dropgba wari wahamagawe muri Chelsea kugira ngo ahabwemo akazi byose yabiteye
umugongo ahubwo asubiza amaso inyuma iwabo muri Cote d’Ivoire kugira
ngo ajye kugira byinshi afasha umupira w’amaguru wabo mu iterambere ryawo.
Itangazamakuru
ryo muri Cote d’Ivoire ribaza Drogba ku mwanzuro yafashe wo kuza guhatanira
umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cye cy’amavuko
kuruta uko yari kujya mu byubutoza, Drogba yabasubije ko intego ze afite ziruta
kure cyane iby’ubutoza ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo guhatanira
uyu mwanya.
Yagize ati” Icyerekezo mfite kiruta cyane ibijyanye n’ubutoza kandi icyo nshaka gukora si kuri club yanjye ahubwo ndashaka kugikora ku gihugu cyange”. Didier Drogba ushaka kuyobora ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire (IFF), arashaka gusimbura Augustin Sidy Diallo umaze imyaka umunani ariyobora.
Didier Drogba afite amahirwe yo
gutorwa nka 98% bigendanye n’icyizere abanya Cote d’Ivoire bamufitiye ndetse n’inyota
bafite y'ibyo yabakorera mu gihe yaramuka abaye uyoboye ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu gihugu cyabo.
Didier
Drogba wakiniye amakipe ya Marseille yo mu Bufaransa na Chelsea Fc yo mu Bwongereza
yagiriyemo ibihe byiza, yasezeye ku mugaragaro gukina umupira w’amaguru mu
kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2018 ubwo yari agejeje ku myaka 40 y’amavuko.
Mu
makipe umunani yose Drogba yakiniye mu buzima bwe yayakiniye imikino 679
ayatsindira ibitego 297, muri ayo makipe yose Chelsea niyo yakiniye imikino
myinshi anayitsindira ibitego byinshi kuko mu myaka 10 yayimazemo yayikiniye
imikino 381 atsinda ibitego 164.
Mu
ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire Drogba yakinnye imikino 105 atsinda ibitego 65.
Akaba ariwe rutahizamu w’ibihe byose muri Cote d’Ivoire.
Drogba ari kuvuga icyo yakorera umupira wa Cote d'Ivoire aramutse atowe
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO