RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abagore batwara imodoka neza kurusha abagabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/11/2019 14:03
1


Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The sun bwerekana ko abagore batwara neza imodoka kuruta abagabo bitewe n’uko abagore baba bafite impungenge nyinshi bibafasha gutwara bigengesereye kugira ngo badahura n’impanuka mu muhanda.



Aha rero hari impamvu nyinshi ubu bushakashatsi bwashingiyeho buvuga ko abagore babasha gutwara neza imodoka kurusha abagabo:

Impamvu ya mbere ni uko abagore batagira amahirwe yo kubona uruhushya rwo gutwara imodoka ku nshuro ya mbere, ubushakashatsi bugaragaza ko 31% by’abagore batsindwa n’ikizami cya permit naho abagabo 24% akaba aribo batsindwa, aha biragaragara neza ko abagore batsindwa kurusha abagabo ku nshuro ya mbere, ibi rero bibaha amahirwe yo kugira ubunararibonye bigatuma babasha gutwara neza mu gihe batsindiye ya permit.

Abagore baba barafashe mu mutwe neza amategeko y’umuhanda, kumenya buri tegeko ryose baba barize muri provisoir bibaha amahirwe yo kumenya neza umuhanda bityo bakitondera amategeko yawo, aha abahanga basanze abagore batsindwa ikizamini cya provisoir ari 1% mu gihe ku bagabo ari 5%.

Bitewe n’uko bakunda kugenzura amafaranga yabo ntapfe ubusa bituma bitondera amategeko y’umuhanda ngo hato badahura n’ikosa runaka bigatuma batanga amafaranga atari ateganijwe. Aha ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakunda kuburana cyane ku bw’amakosa yabo kuruta abagore.

Abagore bagira impungenge cyane iyo batwaye bigatuma bubahiriza amategeko arimo kwambara umukandara, kutanywa itabi cyangwa kutarangara mu gihe utwaye. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo ntacyo bitaho cyane, harimo kutambara imikandara, kunywa itabi, byose bikabangamira amategeko y’umuhanda.

Ibyo byose rero bibasha gutuma abagore baza ku isonga mu gutwara imodoka neza ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Src: Thesun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp4 years ago
    ubwo abo mu rwanda ntibarimo. kuko abenshi batwara nk ama robot ntibareba muri retroviseur, nibazi ahantu umuntu ugenda gahoro agendera, kugenda bacanye amatara maremare ahantu hose





Inyarwanda BACKGROUND