RFL
Kigali

Uganda: Silent Comedy mu mezi atatu gusa ifashe indi ntera

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/11/2019 10:49
0


Igitaramo cy'urwenya gikurikiranwa hifashishijwe ecouteur nk'uko tubona 'Silent disco' mu Rwanda, muri Uganda nyuma yo gutangira kwifashisha ubu buryo mu bitaramo by'urwenya muri Kanama uyu mwaka bamaze kubona ko ari inzira yoroshye yorohereza abanyarwenya kubona umugati. Nyuma y'amezi atatu gusa icya mbere kibaye bahise bazana ikindi.




Iki gitaramo cy’urwenya gisanzwe kitwa The comedy Black Friday kigiye kubera i Kampala ku nshuro ya kabiri, kizabera ahitwa Theatre Labonita tariki 29 Ukuboza 2019. Mu gihe mu Rwanda tumenyereye Silent disco nk’ibitaramo by'abifuza kumva no kubyina umuziki w’umu DJ bahisemo muri benshi bari kuwuvanga, bakawumva bifashishije ecouteur ku buryo nta rusaku wumva, muri Uganda ho ubu buryo bamaze kubwinjiza mu bitaramo by’urwenya.

Igitaramo cya mbere gikoze muri ubu buryo cyabaye mu kwezi kwa Kanama, nyuma y'amezi ane gusa hagiye gukorwa ikindi gisoza umwaka. Intera iri hagati y’igitaramo giheruka n’iki, igaragaza ko ubu buryo bwa Silent Comedy, bwatangiye gukoreshwa muri Uganda uyu mwaka bwakiriwe neza kandi buri gutanga umusaruro ku buryo na hano mu Rwanda bitekerejweho hari icyo bishobora gutanga. 

Umunyarwenya Okello Okello uzayobora ibi birori bigiye kubera i Kampala yavuze ko nta mukunzi w’urwenya ukwiriye kuhabura. Ati”Abakunzi b’urwenya bitegure igitaramo gikomeye kirimo abanyarwenya bakomeye bazadususurutsa ijoro ryose”.

Iki gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya baryubatse muri Uganda nka Teacher Mpamire, Maulana, Reign, Akite Agnes, Uncle Mark, Okellookello, Kalera Daniel n’abandi. Kunjira muri iki gitaramo ni 25,000 by’amashiringi ya Uganda mu myanya isanzwe naho mu myanya y’icyubahiro ni amashiringi 50,000.

REBA UKO UBUSHIZE UMUNYARWENYA OKELLO YASEJE ABANTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND