RFL
Kigali

Maria Sharapova yatatse u Rwanda yishimira umuhuro yagiranye na Perezida Kagame n’umuryango we

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/11/2019 10:30
0


Icyamamare mu mukino wa Tennis ku isi Maria Sharapova uri mu Rwanda mu biruhuko, ku munsi w'ejo ku wa Gatatu yagiranye umuhuro na Perezida Kagame n’umuryango we barasangira bagirana ibihe byiza, maze biramurenga ajya ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira umukuru w’igihugu n’umuryango we avuga ko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe.



Ni ubwo uruzinduko rwe rwagizwe ubwiru nyuma yashyize amafoto hanze agaragaza ko yishimiye ibihe arimo mu Rwanda. Ifoto igaragara ku rukuta rwe rwa Twitter Maria Sharapova wambaye ipantaro ya cotton n’ishati ya karokaro ifunguye mu gituza yakoranye mu kiganza cy’iburyo na Perezida Kagame wambaye ipantaro y’umukara n’ishati y’umukara uvanze n’ikigina bose bamwenyura, bigaragara ko bahagaze ku muryango winjira mu nyubako.

Amagambo agaragara ku rukuta rwe rwa Twitter rwa Maria Sharapova arashimira Perezida Kagame n’umuryango we, ariko kandi agashimagiza u Rwanda ko ari igihugu kidasanzwe. Yagize ati” Ni iby'icyubahiro guhura nawe Perezida Kagame, ndetse no kumarana igihe n’umuryango wawe, u Rwanda ni igihugu kidasanzwe”.


Maria Sharapova yahuye na perezida Kagame 

Uyu murusiyakazi watwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu akaba kandi yarigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005 ari mu Rwanda guhera ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, aho kuri uyu wa Kabiri ari bwo yasuye Ingagi mu karere ka Musanze.

Amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko Sharapova azamara mu Rwanda icyumweru. Mu minsi ye ibiri ya mbere, yasuye imiryango itandukanye y’ingagi zo mu Birunga. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi wa Tennis ukomeye ku isi azasura n’ibindi bice bitandukanye by’iki gihugu mu ruzinduko rw’icyumweru azamara mu Rwanda.

Maria Sharapova amaze iminsi atangiye ibiruhuko muri Afurika, ni nyuma yo kudahirwa muri uyu mwaka yakinnyemo amarushanwa make ndetse akamara amezi asaga ane afite imvune.

Ubwo yakinaga irushanwa rya Shenzhen Open mu ntangiriro z’umwaka yujuje imikino 800. Uyu mukinnyi yayoboye abandi mu mwaka wa 2005 kuri ubu ari ku mwanya wa 136 ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori.

Mu gihe kingana n'amezi abiri gusa pariki y'ibirunga yasuwe n'ibihangange 4 bizwi cyane ku isi bije kwihera ijisho ingagi, abo ni Maria Sharapova uri mu Rwanda kuri ubu akina Tennis, David Luiz akinira Arsenal, Naomi Capmbel ni umu Model agakina na Film na Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye i burayi.


Sharapova yanasuye ingagi zo mu birunga mu ruzinduko rwe


Maria Sharapova yigeze kuba nomero ya mbere ku isi muri Tennis

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND