RFL
Kigali

Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti aratwite

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/11/2019 10:06
0


Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti, ubu usigaye ukundana n’umuzungu utaramenyekana amazina yatangaje ko atwite.



Irene Pancras Uwoya uzwi cyane nka Oprahn ni icyamamare muri sinema ya Tanzaniya. Izina rye mu Rwanda ryazamutse nyuma yo kurushingana n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017.

Aba bombi baje gutandukana, ibinyamakuru byinshi birimo n’ikitwa THE CITIZEN byanditse ko batandukanye ku mpamvu z'uko uyu mugore yari inshoreke y’abahanzi batandukanye ariko uwagarusweho cyane ni Diamond.

Ku wa 28 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’uwitwa Dogo Janja ariko urukundo rwabo ntirwamara kabiri baza gutandukana atangira ubuzima bushya mu rukundo rwe.

Tariki ya26 Ukwakira 2019, ku nshuro ya gatatu yakoze ubukwe n'umuzungu nk'uko twabibagejejeho mu nkuru twakoze, ni bwo bukwe bw'icyamamare bwabayeho buhenze muri Tanzaniya kuko bwatwaye agera kuri miliyoni mirongo inani z'amashiringi ya Tanzaniya (80,000,000). Ubu noneho yatangaje ko atwite. Ati"Sinatwita ngo mbihishe kuko umwana ni umugisha".Yanahishuye ko yifuza kugira abana benshi.


Aherutse gukora ubukwe bw'agatangaza


Uyu ni umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Katauti


Iyi ni ifoto yashyize hanze agaragaza ko atwite 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND