RFL
Kigali

Ibitangaje kuri Octopuses; inyamaswa zo mu mazi zigira ubwonko 9, imitima 3 zikanagira amaraso y’ubururu!

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 19:17
3


Octopuses ni inyamaswa zitangaje ku rwego rwo hejuru kubera ubudasa zifite. Abashakashatsi batandukanye bagiye bashushanya izi nyamaswa za Octopuse nk’ibivejuru, cyangwa se ibiremwa by’umwijima byibera mu nyanja hasi.



Izi nyamanswa zifatwa nk’izidasanzwe zigira imitima itatu, ubwonko icyenda ndetse zinava amaraso y’ubururu, bituma zitangaza abantu benshi zikunze kuboneka mu nyanja, mu kirwa cya Aleutian ndetse no mu gihugu cy’u Buyapani.Ubwonko icyenda

Ubwonko twakwita nk'aho ari bwo bukuru bugenzura urwungano rw’imyakura, hakabaho ubundi bwonko buto buba muri buri kaboko ka octopuse zigira amaboko umunani. Ukwiyegeranya tw’ingirangingo (cell) zimwe abahanga mu binyabuzima bavuga ko bigenzura uburyo octopuse zigendamo. Ibyo bikaba bituma amaboko yazo akora yisanzuye adategana, cyangwa se agakorera hamwe igihe agiye gufata ikintu kimwe.

Imitima itatu

Bitewe n’uburyo imibiri yazo igira imitsi myinshi uretse ibice bito byo ku mutwe, ntibitangaje ko zaba zifite umutima urenze umwe. Imitima ibiri itwara amaraso mu buhumekero bw'izi nyamaswa, naho umutima twakwita nk’umukuru ukajyana amaraso mu bice bisigaye by’umubiri.

Amaraso y’ubururu

Amaraso y'izi nyamaswa zinaba mu nyanja ya Pacifique afite ama protein atandukanye ndetse n’umuringa byitwa ‘’hemocyanin’’ biyongerera imbaraga mu kohereza oxygen mu mazi akonje yo mu nyanja zibamo.

 Octopuses zirihinduranya  

Zifitemo ubushobozi bwo guhindura ibara ryazo mu mwanya muto zigahita zisa nk'aho zigeze nk'uko biba kuruvu.

Zifitemo ubumara

Octopuses zishobora gukora ubumara mu mibiri yazo zikanabwibikamo. Iyo izi nyamaswa ziri nko kwirwanaho zicira ubwo bumara bukanduza amazi ku buryo utabasha kuyibona yo ikaba yagiye. Zishobora kandi gucira ubwo bumara ku yindi nyamaswa zishaka gufata.Octopuses z’ingore ziritanga cyane

Octopuses z’ingore iyo zimaze gutera amagi, zikomeza kubana nayo mu mazi hasi cyane mu gihe kingana n'amezi arindwi nta kintu zirya, zishobora nko kubona akantu kamanuwe n’amazi akaba ari ko zirya gusa. Octopuses z'ingore akenshi zihita zipfa iyo ayo magi amaze kumeneka.

Src/ New England Aquarium, Oceana, The Natural History Museum, Monterey Bay Aquarium

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieudonneé4 years ago
    Izi nyamaswa nanje zarantangaje nabony bavuga ubuzima bwazo kur TV ya CGTN!iyi irimwo vyishi kabsa!
  • Ppa Mbyirire 3 years ago
    Nonexe Izonyamaswa Ntabwoziryana
  • Ppa Mbyirire 3 years ago
    Nonexe Izonyamaswa Ntabwoziryana





Inyarwanda BACKGROUND