RFL
Kigali

Niringiyimana Emmanuel wahanze umuhanda w’ibirometero 7 yagizwe Ambasaderi wa Airtel

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/11/2019 14:02
3


Nyuma yo guhanga umuhanda w’ibirometero birindwi (7km) wenyine ukamuhesha kuramukanya n’abakomeye barimo Perezida Paul Kagame, ubu noneho Niringiyimana Emmanuel agizwe Ambasaderi wa Airtel.



Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y'amavuko atuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba. Abana n’ababyeyi be mu buzima buciriritse kuko batashoboye no kumurihirira amashuri ngo yige arangize.

Tariki 29 Ukuboza 2015 habura iminsi ibiri gusa ngo umwaka wa 2016 utangire, ni bwo uyu musore yatangiye guhanga umuhanda ahereye ku musozi uri mu Murenge wa Gashari. Uyu muhanda w’ibirometeto birindwi wamuhesheje ishema ku buryo ubu amaze kuramukanya n’abakomaye barimo Perezida Paul Kagame n'abandi b'ibyamamare nka; Ne-Yo, Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, Louis Van Gaal n’abandi.

Muri iki gitondo nibwo sosiyete y’itumanaho mu rwanda Airtel yamwerekanye nk’umwambasaderi wayo mushya ibi bigaragara kurubuga rwayo rwa twitter.
Mu minota mike ishize abwiye INYARWANDA ko koko yamaze kuba ambasaderi mushya wiyi sosiyete. Ati’’ cyane ubu ndi ambasaderi wa Airtel n’ubwo ntaramenya amasezerano turagirana igihe azamara”.

Ubwo INYARWANDA iheruka kumusura yasabye perezida ku mufasha kwiga imyuga cg gukora imihanda, avuga ko amenye gukora imihanda akarere akomokamo yakubakira imihanda ku buntu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NAWE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gilbert tuyishime4 years ago
    nukuri kwimana burya icyuzaba ntaho kijya uragiharanira kigatinda ariko birangira ukigezeho....
  • Tuyishime elie4 years ago
    Uyumwana arabikwiye kbs
  • ICYIMPAYE Jeannette4 years ago
    Nibyiza Aitel Tigo ikomeje kutugezaho byiza cyane turabyishimiye ariko nubwo aribyiza sicyane kuko hari ahatagera reseau zayo cyane cyane mubyaro rwose naho bagerageze gahunda zayo zitugereho neza kuko promosion ziraturyoheye.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND