RFL
Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko ushobora kuba urwaye kanseri yo mu gitsina

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/11/2019 11:01
1


Hari abantu bamwe barware indwara runaka bakibwira ko nta wundi muntu ubaho wayirwara bigatuma baceceka bakaryumaho ngo hatagira ubaseka kandi burya buri wese ashobora kurwara, ariko nanone ni byiza kwirinda kuruta kwivuza, iyo ubashije kugenzura umubiri wawe neza bikurinda kugerwaho n’indwara zibonetse zose.



Kanseri yo mu gitsina rero ni ndwara mbi cyane kandi itinda kugaragaza ibimenyetso ku buryo umuntu ajya kubimenya yaramurenze. Aha rero abahanga bavubuye ibimenyetso bitanu bikwereka ko ushobora kuba urwaye kanseri yo mu gitsina. Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo:

Kuzana ibintu bidasanzwe mu gitsia birimo n’amaraso kandi utari mu gihe cy’imihango: Nutangira kubona ibintu bidasanzwe, mbese bitandukanye n’uko wari usanzwe wiyizi uzihutire kujya kwa muganga kuko birashoboka ko yaba ari kanseri yo mu gitsina igiye kuza.

Impumuro mbi no guhindura ibara kw’amavangingo yawe: Nutangira kumva impumuro itari nziza mu gitsina ndetse ukabona ya mavangingo yawe yahinduye ibara arasa nabi cyane, si byiza ko ubyihererana ahubwo ukwiye kujya kwa muganga ukamubwira buri mihindagurikire yo mu gitsina cyawe akagufasha.

Kuzana ikibyimba mu gitsina: Ni byiza guhora wigenzura ukoresheje intoki zawe ukumva ko nta kidasanzwe cyakubayeho aho wumvise akabyimba ugahita wihutira kujya kwa muganga kugira ngo harebwe impamvu yako hato hataba ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri.

Kujya kwihagarika ukababara cyane: Niba uko ugiye kunyara ubabara cyane ndetse mu nkari ukaba wanabonamo amaraso bishobora kuba ari kanseri yo mu gitsina ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bagusuzume.

Kubyimba ibirenge: Kubyimba ibirenge ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza kanseri yo mu gitsina, niba ibirenge byawe bifite ikibazo kandi ukumva utamenze neza mu gitsina, ihutire kujya kwa muganga harebwe impamvu yabyo itaba ari kanseri yo mu gitsina.

Src:healthline.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INEZA Aiseline1 year ago
    ese kwishimagura mu igitsina ntabwo ari ikimenyetso cya kanseri.





Inyarwanda BACKGROUND