RFL
Kigali

Byinshi kuri Hang Son Doong; ubuvumo bunini ku isi bufitemo ikiyaga n'ishyamba

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 10:58
0


Hang Son Doong ni ubuvumo bw'amayobera buherereye muri pariki ya Phong Nha Ke, ku mupaka wa Vietnam na Laos. Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abashakashatsi ku by’ubuvumo b’Abongereza muri 2009-2010, Hang Son Doong yafunguwe nk’icyanya nyaburanga kuva muri 2013.



Ubuvumo bwa Son Doong bwavumbuwe n’umuturage usanzwe witwa Ho Khanh mu myaka 28 ishize. Ntibimenyerewe ko ubuvumo bunini ku isi butavumbuwe n’umushakashatsi runaka cyangwa se indi ntiti ku bumenyi bw'isi, ahubwo ikavumburwa n’umuturage usanzwe w’umuhigi wari uri urimo gushaka ubwugamo ubwo yarimo anyagirwa, nibwo yinjiye muri ubwo buvumo bwaje no kuba ubuvumo bwa mbere bunini bukubye inshuro eshanu ubwari ubwa mbere bunini ku isi icyo gihe.

Son Doong ni ubuvumo bunini cyane.

Ubu buvumo bufite metero zirenga 200 z’ubugari, metero 150 z’ubujyejuru na metero 6,500 z’uburebure; nubwo abashakashatsi bavuze ko mu gihe kingana n’umwaka bamaze muri ubwo buvumo batabashije kubuzenguruka bwose. Abashakashatsi bemeje ko ubuvumo bwa Hang Son Doong buruta ubwari buzwi ko ari bwo bunini bwa Deer buri muri Malaysia bufite metero 90 z’ubugari, metero 100 z’ubujyejuru na kilometero 2 z’uburebure.

Hang Son Doong ni ijambo ryo mu ki Vietnam bisobanuye ikiyaga cyo ku musozi, kubera ikiyaga kinini kiri muri ubu buvumo. Abashakashatsi bapimye ubujyakuzimu bw’icyo kiyaga bapima metero 200 kuko ari bwo burebure bw’umugozi bari bafite kandi uwo mugozi ntiwageze aho ikiyaga kigera.

Ubu buvumo kandi bunarimo ishyamba abashakashatsi bakaba bararihaye izina ry’ubutayu bwa Edam. Muri iri shyamba habamo amoko atandukanye y’ibiti ndetse n’andi moko atandukanye y’inyamaswa nk’inkende, udusimba duto tuguruka n'utundi tunyamaswa tutamenyerewe.

Nk'uko abashakashatsi batandukanye babivuze, ubu buvumo ngo bumaze imyaka isaga miliyoni 5. Bitewe na calcium carbonate iba muri ubu buvumo hashobora kuboneka ibicu bitanga imvura ndetse ikaba ijya inahagwa, cyangwa se ikabura ubutaka bwaho bukuma. Muri 2013 ni bwo abakerarugendo ba mbere basuye ubu buvumo aho kuhasura byari ukwishyura $3000.

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND