Mu gihe Huye ikomeje gutera imbere mu bikorwa by'ubukungu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko aka karere kagiye kongera kuba igicumbi cy'uburezi.
Yabivuze ubwo yatangizaga ibizamini bya leta bisoza
icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'amashuri yisumbuye, aho byatangirijwe
ku rwego rw'igihugu muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Dr.Munyakazi ubwo yatangizaga ibizamini bya leta ku mugaragararo i Huye
Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo abanyeshuri 119,932
batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye; naho
abanyeshuri 51,291 batangiye ibisoza icyiciro cya kabiri.
Dr Munyakazi yavuze ko guhitamo gutangiriza ibi
bizamini muri Huye, by'umwihariko muri Groupe Scolaire Officiel de Butare
bifite impamvu.
"Mu bihe byashize, Akarere ka Huye mu bikorwa
by'uburezi kigeze kuba aka mbere. Kigeze kuba akarere, ubundi iyo ushaka uburezi
abushakira i Huye. Biza kugeza ubwo byacumbagiye," Dr Munyakazi
Yongeyeho ati: "None mu bihe byashize, ubuyobozi bushya bw'akarere baravuze bati 'dukenye kongera gufata rya darapo ryo kuzamura uburezi, Huye yongere ibe igicumbi cy'uburezi mu Rwanda.'"
Yavuze ko abayobozi b'akarere biyemeje ko by'umwihariko Groupe Scolaire Officiel de Butare bagiye kuyizamura yongere ize mu bigo bya mbere. Ati: "Ibyo barabitubwiye, twaje kubiha umugisha."
Huye, yahoze yitwa Butare, ni yo yubatswemo kaminuza
ya mbere mu Rwanda, muri 1963. Huye yari izwi nk'umujyi w'uburezi.
Iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, yahindutse Kaminuza
y'u Rwanda, muri 2013, nyuma yo kuyihuza n'andi mashuri makuru ya leta. Nyuma
y'aho hari abanyeshuri benshi bajyanywe mu yandi mashami y'iyo kaminuza, kimwe
mu byatumye umujyi usubira inyuma mu bukungu.
Ubu umujyi uri kugaruka neza mu iterambere, nyuma
y'aho muri 2018 abanyeshuri barenga 2,000 bagaruwe mu ishami rya Kaminuza y'u
Rwanda rya Huye.
Mu Karere ka Huye, harimo ishami rya Kaminuza y'u
Rwanda (UR), Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS), Catholic
University of Rwanda (CUR), ndetse n'ishuri rikuru ry'imyuga rya Huye,
(IPRC-Huye).
Mu bizakomeza guteza imbere uyu mujyi n'akarere kandi
harimo ibigo bine bya leta biherutse gutangazwa ko bizimukira muri aka karere.
Umwanditsi: Moise Mugisha Bahati
TANGA IGITECYEREZO