Teta Barbara wamenyekanye ku izina ry'ubuhanzi Babo, yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya 'Number One' ikubiyemo ubutumwa bw'abakundana.
Umuhanzikazi Babo muri iyi ndirimbo nshya yashyize hanze yumvikanamo ururimi rw'ikidage cyane gusa rwuje imitoma yageneye abakundana. Muri iyi ndirimbo aba ashimangira ko umukunzi we ko nta wundi basa bikaba akarusho mu rukundo akamwizeza kuzamukunda kuva ubu kuzageza ku iherezo ry'ubuzima bwabo. Agaruka kandi ku byo abantu bavuga ko baberanye ndetse nta muntu utabibona.
Babo mu ndirimbo nshya Number One ashimira Imana yamuhaye umukunzi mwiza
Iyi ndirimbo Number one Babo yayituye abakundana bose. Amajwi y'iyi Ndirimbo yakozwe na Holy Beat n'aho amashusho yakozwe na Julienbmjizzo. Iyi ndirimbo kandi ikaba izagaragara kuri Album ye izajya hanze muri uyu mwaka ndetse aranategura kuyimurikira mu Budage.
Babo aba mu Budage gusa afite inkomoko mu Rwanda, kuko umubyeyi we (Mama) ari umunyarwanda. Uyu muhanzikazi amaze kugira indirimbo zitandukanye ndetse inyinshi yazikoreye amashusho, muri izo harimo: "Turn Up Baby Boo, Iwant you back na Your Problem na Ich Liebe Dich yakoranye na Urban Boys."
TANGA IGITECYEREZO