RFL
Kigali

Amavubi akomeje imyiteguro y’umukino wa Mozambique yatemberejwe ku Nyanja y’u Buhinde

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2019 17:44
1


Nyuma y'uko amavubi ageze muri Mozambique amahoro akanakirwa n’abanyarwanda batari bake babayo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bakomeje imyiteguro y’umukino wa Mozambique batemberezwa ku Nyanja y’ u Buhinde kugira ngo baruhuke mu mutwe banananure imitsi.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri kubarizwa muri Mozambique, ikaba icumbikiwe muri hoteli igezweho y’inyenyeri eshanu yitwa African Prestige Hotel iri rwagati mu Mujyi wa Maputo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wakabiri, abakinnyi bakoze urugendo rugufi hafi y’Inyanja y’u Buhinde mu rwego rwo kunanura imitsi mu gihe ku mugoroba bakora imyitozo ya mbere bitegura umukino uzaba ku wa Kane.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko kuri ubu abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye kuzashimisha abanyarwanda.

Yagize ati" Abakinnyi baramutse neza nyuma y’urugendo rurerure, ubu tuvuye mu rugendo rw’iminota 15-20 kugirango bananure imitsi, turaza gukora imyitozo nimugoroba, ariko rwose bose bameze neza ntakibazo."

Bizimana Djihad ukinira ikipe ya Beveren mu Bubiligi wageze i Maputo mbere y’abandi yijeje abanyarwanda ko biteguye kuzakura intsinzi i Maputo.

Yagizeati "Icya mbere turashima Imana ko twahageze amahoro nta muntu ufite ikibazo kugeza ubu, Intego z’abakinnyi abari ukwitwara neza kuri buri mukino ku mukino ndumva ko uyu mukino ntakabuza tugomba kuwutsinda turiteguye."

Biteganijwe ko Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali ari we uri bugere i Maputo ku i saa 14h00 akaza gufatanya n’abandi imyitozo ku i saa 15h00 ku kibuga kiri hafi na Hotel bacumitsemo naho ku munsi w’ejo bakazakorera ku kibuga bazakiniraho.

Amavubi azakirwa na Mozambique mu mukino uzaba kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroun nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali.







Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • No zibonukuli ruwi4 years ago
    Tnishimnyiyeko. Amavubi yagyezeyo amahoro twiteguye icizi ibitego bibili kubusa





Inyarwanda BACKGROUND