RFL
Kigali

Abanyarwenya Klint da Drunk, Dr Ofweneke n’abandi batumiwe muri “Seka Live” yagizwe ngaruka kwezi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2019 17:08
0


Umunya-Nigeria w’umunyarwenya Afamefuna Klint Igwemba [Klint da Drunk], umunya-Kenya Sande Bush ukoresha izina rya Dr Ofweneke, batumiwe i Kigali mu bitaramo bya “Seka Live” itegurwa na Arthur Nation ihagararirwe n’Umunyarwenya Nkusi Arthur uri mu bakomeye.



Muri Werurwe 2019 habaye iserukiramuco ry’urwenya “Seka Fest".  Icyo gihe hifashishijwe abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo Basket Mouth [Nigeria], Eric Omondi [Kenya], Patrick Salvado, Teacher Mpampire, Alex Muhangi bo muri Uganda n’abandi bo mu Rwanda.

Kuri ubu ibi bitaramo byagizwe ngaruka kwezi. Muri uku kwezi k’Ugushyingo hatumiwe Klint da Drunk[Nigeria], Dr Ofweneke[Kenya] n’abanyarwenya b’abanyarwanda barimo Merci, Zaba Missed Call, Divine, Milly, Patrick n’abandi banyarwenya babarizwa muri ‘Seka’.      

Iki gitaramo cy’urwenya kizaba ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 kuri Kigali Marriott Hotel, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kizayoborwa na Nkusi Arthur.

Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP). Klint da Drunk watumiwe i Kigali ni umunya-Nigeria kavukire w’umunyarwenya, umukinnyi wa filime w’umunyamuziki uzi no kubyina. 

Yavukiye muri Leta ya Anambara kuwa 03 Werurwe 1975, yujuje imyaka 44 y’amavuko. Yamenyekanye guhera mu mwaka wa 1991ashakana na Lilien Klint-Igwemba bafitanye abana batatu.

Ni ku nshuro ya kabiri Klint da Drunk agiye gutaramira i Kigali kuko no kuwa 26 Werurwe 2018 yatanze ibyishimo muri ‘Seka Festival’. Yateye urwenya igihe kinini mu bitaramo bya “Night of Thousand Laugh” byari biyobowe na Opa Willims muri Nigeria. 

Yifashishijwe muri filime nyinshi nka ‘Destroyer’, ‘Chain Reaction’, ‘Lost Kingdom’, ‘My house help’ n’izindi.   Mu mwaka wa 2012 yabwiye ikinyamakuru The Standardmedia ko atigeze amenya inkomoko y’izina rye, Dr Ofweneke.  

Yavuze ko akiri umwana yakundaga gutera urwenya mu isanteri bamubaza izina atararivuga bakamubwira ko asa na Dr Ofweneke ariko atazi inkomoka yaryo.

Igihe kimwe agiye gushaka akazi yabajijwe izina azakoresha mu mwuga wo gusetsa ahitamo Dr Ofweneke yahawe n’abo yarishije imbavu igihe kinini. Yavuze ko umwuga wo gutera urwenya yawushyizemo imbaraga ageze mu mashuri yisumbuye. 

Uyu mugabo yakuriye mu Burengerazuba w’Umujyi wa Nairobi. Amashuri abanza yize kuri Nabongo, Malava na Ikonyero ayisumbuye yiga mu Mujyi wa Nairobi na Mwea.

Yivuga nk’umugabo ucishije bugufi mu Isi ariko kandi ‘uteza urusaku’. Byamufashe igihe kinini kugira ngo yemeze abafana ko ari umunya-Kenya kuko benshi bavuga ko afite inkomoko muri Nigeria. Mu bantu afatiraho urugero harimo na Klint da Drunk bazahurira mu gitaramo kimwe i Kigali.

Umunyarwenya Klint da Drunk watumiwe i Kigali muri "Seka Live


Dr Ofweneke watumiwe mu gitaramo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND