Umutoza mukuru w’ikipe ya As Kigali, Eric Nshimiyimana yasabwe n’ubuyobozi gutsinda SC Kiyovu bafitanye umukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’u Rwanda, bitaba ibyo akerekwa umuryango hakaza umutoza utwara ibikombe kuko biri mu ntego yiyi kipe.
Eric Nshimiyimana yahawe amahirwe yo gutsinda umukino umwe atawutsinda akirukanwa
Shampiyona
y’u Rwanda yahagaze gato kubera ikipe y’igihugu amakipe yose amaze gukina
imikino umunani, muri iyo mikino yose ntabwo AS Kigali ihagaze neza kubera ko
iyi kipe y’abanyamujyi imaze kubona amanota 7 yonyine kuri 24 amaze gukinirwa
mu mikino umunani ya shampiyona, yatsinze umukino umwe gusa wa Marine FC
bayitsinze 1-0 cya Ibrahim, banganya imikino 4 (APR Fc, Bugesera, Etincelle na
AS Muhanga), batsindwa indi mikino 3( Rayon Sports, Police Fc na Mukura Victory Sport).
AS Kigali
iri mu makipe muri uyu mwaka, yaguze abakinnyi benshi bashya kandi bahenze
barimo: Kwizera Pierre, Niyonzima Haruna,
Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid,
Ahoyikuye Jean Paul, Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo
muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun,
Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice
Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.
Ibi
byose ubuyobozi bwa AS Kigali Fc bwicaye hamwe busuzuma buri kimwe bureba n’intego
ndetse n’intumbero y’ikipe busanga Eric Nshimiyimana akwiye kongera guhabwa
amahirwe amwe y’umukino umwe gusa iyi kipe izakinamo na SC Kiyovu Sport Tariki
23 Ugushyingo 2019 kuri Stade ya Kigali, Eric yatsinda uyu mukino akaguma muri
AS Kigali ariko yawutsindwa cyangwa akawunganya agahita ahambirizwa akirukanwa muri iyi kipe
azize umusaruro muke, hagashakwa umutoza uzaza gushimisha ubuyobozi ndetse n’abafana
ba AS Kigali atwara ibikombe.
Eric
Nshimiyimana si ubwambere yaba yirukanwe na As Kigali kubera ko nta myaka ibiri
irashira n’ubundi yari yirukanwe muri iyi kipe azira umusaruro muke, kuko
yarangije umwaka w’imikino As Kigali iri ku mwanya wa kabiri nta gikombe na
kimwe yigeze itwara muri uwo mwaka, byahise bituma yirukanwa kubera ko yari
yahize kuzasoza umwaka w’imikino ahaye AS Kigali igikombe kimwe mu bikinirwa mu
Rwanda.
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO