RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana ashobora gusezererwa na AS Kigali nyuma y’umukino wa SC Kiyovu

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2019 13:50
0


Umutoza mukuru w’ikipe ya As Kigali, Eric Nshimiyimana yasabwe n’ubuyobozi gutsinda SC Kiyovu bafitanye umukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’u Rwanda, bitaba ibyo akerekwa umuryango hakaza umutoza utwara ibikombe kuko biri mu ntego yiyi kipe.




Eric Nshimiyimana yahawe amahirwe yo gutsinda umukino umwe atawutsinda akirukanwa

Shampiyona y’u Rwanda yahagaze gato kubera ikipe y’igihugu amakipe yose amaze gukina imikino umunani, muri iyo mikino yose ntabwo AS Kigali ihagaze neza kubera ko iyi kipe y’abanyamujyi imaze kubona amanota 7 yonyine kuri 24 amaze gukinirwa mu mikino umunani ya shampiyona, yatsinze umukino umwe gusa wa Marine FC bayitsinze 1-0 cya Ibrahim, banganya imikino 4 (APR Fc, Bugesera, Etincelle na AS Muhanga), batsindwa indi mikino 3( Rayon Sports, Police Fc  na Mukura Victory Sport).

AS Kigali iri mu makipe muri uyu mwaka, yaguze abakinnyi benshi bashya kandi bahenze barimo: Kwizera Pierre, Niyonzima Haruna, Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Ahoyikuye Jean Paul, Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Ibi byose ubuyobozi bwa AS Kigali Fc bwicaye hamwe busuzuma buri kimwe bureba n’intego ndetse n’intumbero y’ikipe busanga Eric Nshimiyimana akwiye kongera guhabwa amahirwe amwe y’umukino umwe gusa iyi kipe izakinamo na SC Kiyovu Sport Tariki 23 Ugushyingo 2019 kuri Stade ya Kigali, Eric yatsinda uyu mukino akaguma muri AS Kigali ariko yawutsindwa cyangwa akawunganya  agahita ahambirizwa akirukanwa muri iyi kipe azize umusaruro muke, hagashakwa umutoza uzaza gushimisha ubuyobozi ndetse n’abafana ba AS Kigali atwara ibikombe.

Eric Nshimiyimana si ubwambere yaba yirukanwe na As Kigali kubera ko nta myaka ibiri irashira n’ubundi yari yirukanwe muri iyi kipe azira umusaruro muke, kuko yarangije umwaka w’imikino As Kigali iri ku mwanya wa kabiri nta gikombe na kimwe yigeze itwara muri uwo mwaka, byahise bituma yirukanwa kubera ko yari yahize kuzasoza umwaka w’imikino ahaye AS Kigali igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.





Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com                                      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND