RFL
Kigali

Tour du Senegal: Munyaneza Didier yitwaye neza mu gace ka 2 ahita yambara umwenda w’umuhondo

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2019 10:21
0


Umunyarwanda ukiri muto Munyaneza Didier bakunda kwita Mbappe ukinira Benediction Excel Energy, yambaye umwambaro w’umuhondo muri Tour du Senegal ku munsi wa 2 w’iri rushanwa, nyuma yo gusiga bikomeye abo bari bahanganye ku ntera y’ibilometero 185 kuri uyu wa mbere.



Kuri uyu wa Mbere, abakinnyi bahagurukiye ahitwa Ziguinchor berekeza Kolda aho hari bavuye ejo hashize, ku ntera y’ibilometero 185. Aka gace kegukanywe n’Umunya Slovakia, Jan Andrej Cully.

Umunyarwanda Munyaneza Didier ‘Mbappé’ witwaye neza muri aka gace ka kabiri, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha icyenda, iminota 31 n’amasegonda 27 ku rutonde rusange. Ararusha Umudage Linert Thomas wa Embrace the World, watwaye agace ka mbere, iminota itatu n’amasegonda 20 mu gihe undi Mudage ukinira iyi kipe, Keller Herman, we amurusha iminota itatu n’amasegonda 30.

Abakinnyi ba Slovakia, Canecky Marek na Kubis Lukas, bari ku mwanya wa gatatu n’uwa kane nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa muri iri siganwa rigizwe n’uduce turindwi.

Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ ni uwa karindwi ku rutonde rusange, arushwa iminota itatu n’amasegonda 42 n’uwa mbere  mu gihe Byukusenge Patrick ari uwa cyenda arushwa na Mbappe iminota umunani n’amasegonda 40.

Nzafashwanayo Jean Claude ari ku mwanya wa 12 arushwa iminota 12 n’amasegonda 12 mu gihe Nkurunziza Yves wa 28, we arushwa na Mbappé iminota 21 n’amasegonda arindwi.


Uko urutonde rusange ruhagaze kuri ubu

Irushanwa rizakomeza ku wa Gatatu hakinwa agace karyo ka gatatu, aho abakinnyi bazakora intera y’ibilometero 120 bava Ndangane berekeza i Nguéniène.



Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND