RFL
Kigali

Dominic Ashimwe, Alex Dusabe na Bosco Nshuti batumiwe mu gitaramo cy'Umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2019 10:19
0


Abaramyi bafite ibihangano bikunzwe mu buryo bukomeye, Dominic Ashimwe, Alex Dusabe na Bosco Nshuti batumiwe mu gitaramo ngaruka kwezi gitegurwa n’Umujyi wa Kigali gifasha benshi mu batuye uyu mujyi kuruhuka bidagadura.



Iki gitaramo cyahawe inyito ya “Gospe Live Concert” cyatumiwemo Dominic Ashimwe, Alex Dusabe na Bosco Nshuti kizaba kuwa 29 Ugushyingo 2019 muri Car free zone guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, bati “Ni umunezero”.

Kizahurirana n’igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umunya-Nigeria w’umunyamerika Jidenna, umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie n’aba-Djs bakomeye kizabera ahazwi nka Camp Kigali.

Alex Dusabe umwibuke mu ndirimbo“Umuyoboro” imaze imyaka 10 isohotse. Yacuranzwe igihe kinini mu Intashyo kuri Radio Rwanda, ishyirwa kuri kaseti za benshi, yifashishwa mu nsengero n’ahandi mu materaniro akomeye imwagurira amarembo.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga umuziki wa ‘gospel’ mu Rwanda wagize! Yaririmbye mu bitaramo bikomeye ahembura imintima ya benshi. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira imbaraga mu muziki abifatanya n’akazi gasanzwe.

Muri uyu mwaka yateguye igitaramo cyabereye kuri Maison de Jeunes Kimisagara ahuriramo na Dominic Ashimwe n’andi makorali akomeye mu murimo w’Imana. Anazwi kandi cyane mu ndirimbo nka “Njyana i Gorogota”, “Ninde wamvuguruza” , “Kuki turira” n’izindi.

Dominic Ashimwe watumiwe muri iyi gitaramo yakunzwe mu ndirimbo “Ashimwe” yabaye idarapo ry’umuziki we. Yatambutse igihe kinini kuri Televiziyo y’u Rwanda kugeza n’ubu.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga muri ‘gospel’ uririmba anicurangira gitari agashyira imbere gukora ibitaramo by’ubuntu mu murongo wo kugeza Ineza y’Imana kuri rubanda.

Yakoze ibitaramo bitandukanye atanga ishimwe ry’Imana kuri benshi. Indirimbo ze zizwi na benshi binashimangirwa n’ibitaramo bitandukanye yagiye aririmbamo.

Yabwiye INYARWANDA ko Imana yakoze imirimo kuba agiye kuririmba muri iki gitaramo kandi byerekana y’uko umuziki wa ‘Gospel’ utangiye kwitabwaho nk’ibindi bisata by’umuziki byashyizwe ku ibere.

Yagize ati “Ni umugisha kandi n’ibyo gushimira Imana. Ntekereza ko ari intangiriro nziza yerekana ko na Gospel ikomeje kwitabwaho nka kimwe mu bisata by'umuziki w'aha iwacu, gifite benshi bagikunda kandi baryoherwa n'abahanzi bakorera muri cyo. Biratanga icyizere, ishimwe ni iry'Umwami Mana.”

Yavuze ko abantu bakwiye kwitega ko muri iki gitaramo we na Alex Dusabe bazatanga buri kimwe cyose Imana yabashyize mu mutima ‘kugira ngo bazumve, babone gukora kwayo; haba kuri bo no ku babo bazazana na bo hariya hantu (Muri car free zone).”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "IBYO NTUNZE" YA BOSCO NSHUTI


Bosco Nshuti ari mu bafite igikundiro muri uyu mwaka! Biragoye kubona urupapuro rwamamaza igitaramo rutariho uyu muramyi. Izina rye ryazamuwe n’indirimbo “Ibyo ntunze” imaze imyaka ibiri isohotse. Afite ubuhanga mu kuririmba mu buryo bwa ‘live’.

Muri uyu mwaka amaze gutumirwa mu bitaramo byinshi ari nako ashyira hanze indirimbo zitandukanye. Azwi mu ndirimbo nka “Wuzuye ibambe”, “Ndumva unyuzuye”, “Uri umubyeyi” n’izindi.

Kuva ibi bitaramo by’Umujyi wa Kigali byatangizwa muri uyu mwaka ni ubwa mbere abahanzi baririmba ‘Gospel’ batumiwe. Abatujye Umujyi wa Kigali banagira uruhare mu guhitamo abahanzi babataramira mu mpera z’ukwezi.

Umuhanzi Dominic Ashimwe

Umuhanzi Bosco Nshuti

Umuhanzi Alex Dusabe


Dominic Ashimwe, Alex Dusabe batumiwe mu gitaramo cy'Umujyi wa Kigali

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "ASHIMWE" YA DOMINIC ASHIMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND