RFL
Kigali

Abanyarwenya Michael Sengazi, Gohou, Gasore n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo i Goma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2019 9:00
0


Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugiye kwakira iserukiramuco ry’urwenya mu bitaramo byiswe “Zero Polemik Gala du rire” kuwa 17 Ugushyingo 2019. Iri serukiramuco rigamije kumenyekanisha akarango k'umuco muri Goma bisasiwe no gususurutsa imbaga.



“Caravane du rire-Zelo Polemik” igiye kubera i Goma yatumiwemo abanyarwenya bakomeye bamaze igihe muri uyu mwuga. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 07 Ugushyingo 2019, Umuyobozi w’iri serukiramuco muri Congo, Joyeux Bin Kabodjo yatangaje ko riri no mu murongo wo guhuza abaturage b’ibi bihugu byombi.

Mu banyarwenya batumiwe harimo Gahou Michel wo muri Cote d’Ivoire rurangiranwa kuri Canal+, Michael Sengazi wo mu Rwanda, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joyeux Bin Kabodjo wo muri Bukavu y’Amajyepfo, Ismael Gasore w’imyaka 16 wo mu Burundi, Oumar Manet wo muri Guinea na Alain Esongo wo muri Goma.   

Gahou Michel, Michael Sengazi na Oumar Manet bagiye gukorera ibitaramo by’urwenya muri Bukavu nyuma yo gutaramira i Kigali mu iserukiramuco ryamaze iminsi itatu. Ibitaramo by’iri serukiramuco byaberaga ahazwi nka Camp Kigali byasojwe mu bitwenge byinshi.

Ni ibitaramo byabanjirije muri Lycee de Kigali, IPRC Ngoma n’ahandi hifashishwa abanyarwenya b’abanyarwanda. Iri serukiramuco ryari rimaze iminsi itatu ribera i Kigali ryatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya SKOL Lager. 

Iri serukiramuco kandi ryabereye mu Burundi kuwa 10 Ugushyingo 2019; i Bukavu rizaba kuwa 16 Ugushyingo 2019 kuri Cercle Sportif de La Botte naho mu Mujyi wa Goma rizaba kuwa 17 Ugushyingo 2019 ribere ahitwa Kanisa mu nyubako ya Mungu.


Iri serukiramuco rizabera i Bukavu n'i Goma

Michel Gohou umunyarwenya uzwi cyane binyuze kuri Canal +






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND