RFL
Kigali

Weasel yakubiswe azizwa gukora ku mugore w'abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2019 16:44
0


Umuhanzi Douglas Mayanja waryubatse mu muziki ku izina rya Weasel, yakubiswe ingumi z’umusubirizo n’umugabo witwa Roger wafashwe n’uburakari amuhora ko yakoze ku mugore we atabimwakiriye ‘uburenganzira’.



Weasel umaze iminsi mu mishinga y’indirimbo n’abahanzi batandukanye kandi bakomeye, yakubitiwe mu kabari kazwi ka While at Nomad gaherereye mu gace ka Bunga ari kumwe n’umujyanama we n’inshuti ze ebyiri Rodger na Ham.

Umugabo witwa Roger yashinze Weasel kumukorera ku mugore atabyakiriye uburenganzira. Ikinyamakuru Howwe.biz mu gitondo cy’uyu wa 11 Ugushyingo 2019 cyanditse ko habayeho kutumvikana Weasel akubitwa ingumi nyinshi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko gifite amashusho agaragaza Weasel ameze nk’umuntu uri mu buribwe amaraso ajojoba ku biganza. Inshuti ze zamwihutanye kwa muganga aho yitaweho n’abaganga.

Inshuti ye y’igihe kirere, Mowzey Radio yitabye Imana mu mwaka 2018 azize inkoni yakubitiwe mu kabari. Uwamwishe urukiko rwamukatiye imyaka 14 y’igifungo, mu cyumweru gishize.

Weasel amaze iminsi ari mu mishinga y’indirimbo n’umuhanzi Amalon wo mu Rwanda. Anavugwa muri iyi minsi ku bw’urukundo rwe na Miss Teta Sandra uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko uyu muhanzi yashimangiriyeho ‘ibyabo’.

Kuva Radio yapfa Weasel yagerageje kwisunganya anasubukura imwe mu mishinga bari bafite anakora indirimbo zitandukanye.

Yasohoye indirimbo nka “Guwooma” yifashishije mu mashusho yayo Teta Sandra, “Tubikore” yakoranye na King Saha n’izindi.


Weasel amaze iminsi mu mushinga w'indirimbo n'umuhanzi nyarwanda, Amalon

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GUWOOMA' YA WEASEL YIFASHISHIJEMO UMUKUNZI WE TETA SANDRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND