Abacamanza bo muri New York bemeje ko Trump agomba gutanga agera kuri miliyoni ebyiri kubera gukoresha nabi amafaranga y’ikigo cye gifasha. Uyu mugabo arashinzwa kuba iki kigo cye cyarafunze imiryango muri 2018. Kuri ubu Trump ategetswe kwishyura agera kuri miliyoni $2, abakozi bakoreraga iki kigo bajyanwe mu mahugurwa.
Ku wa 7 Ukuboza ni byo urukiko rwa New York rwemeje ko Trump
agomba gutanga agere kuri miliyoni $2 kubera gukoresha nabi amafaranga yo mu kigo
cye gifasha ”Donald J Trump Foundation”. Uyu mugabo arashinzwa ko amafaranga
yakagombye kuba akoreshwa mu gufasha, yayakoreshe mu kwiyamamaza none
umwaka ukaba ushize iki kigo cyafunze imiryango. Umucamaza wo muri New York yavuze ko
iki kigo gifasha cya Perezida Trump bitari bikwiye ko amafaranga yacyo akoreshwa
mu bikorwa bya politike.Mu kuvuguruza umucamanza Donald Trump yavuze ko
amafaranga y’iki kigo cye atigeze akoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza ahubwo
yakoreshejwe mu bikorwa byo gufasha nk'uko byagomba gukorwa. Trump
yunzemo agira ati “Ni njye muntu njyenyine ndetse ni nanjye mu mateka gusa,
ushobora gushyira amafaranga menshi mu bikorwa byo gufasha (miliyoni $19), ariko
abanyapolitiki bo muri New York kubera inyungu zabo bwite zishingiye kuri politike
babigenderaho bakabeshya bagamije kunyibasira”.
Ibi Trump yatangaje nubwo abacamanza babiteye utwatsi, mu minsi ishize nibwo Trump yatangaje ko agiye kwimuka akava muri New York aho
yari afite urugo rwe rwa mbere akajya gutura muri Florida. Asobanura impamvu yo
kwimuka, Trump yavuze ko leta ya New York ari yo imuteye kwimuka ndetse
anatangaza ko impamvu ibiri inyuma ari uko batamwishimiye kubera badahuje ishyaka
bikaba ari byo bituma bahora bamushakaho urwiyenzo.
Ubutumwa umucamanza Letitia James yanyujije ku rukutwa rwe rwa Twitter
Trump n’umucamanza we bavuze ko uyu mucamanza mukuru wa New York “Letitia James” watanze iki kirego ibyo avuga atari byo ashimangira ko ikibiri inyuma ari impamvu za politike. Umucamanza Saliann Scarpulla ashinza Trump, yavuze ko uyu muyobozi yarenze ibigenderwaho mu miryango ifasha agafata amafaranga yakoreshwaga muri iki kigo gifasha akayakoresha mu mu matora yabaye muri 2016 ikaba ari nayo mpamvu yatumye iki kigo gifunga imiryango muri 2018.
Ibi byatumye uyu mucamanza ategeka Trump gutanga aya mafaranga
angana na miliyoni $2 yakabaye yarakoreshejwe muri iki kigo. Yongeye ko ko
hari email zigaragaza uburyo Trump yasabaga aya mafaranga ko akoreshwa mu gihe
yari arimo kwiyamamaza. Uyu mucamanza yanavuze ko nta muntu uri hejuru y'amategeko ari yo mpamvu Trump agomba kuryozwa iby'iri tegeko yishe.
Saliann Scarpulla yategetse ko Trump namara kwishyura aya
mafaranga azahita ajya mu bindi bigo umunani (8) bifasha abantu nk'uko iki cye
cyabikoraga kandi ibi bigomba kuba atagize aho ahuriye nabyo. Trump bamaze kumubwira ibijyanye
no kuba yatanga aya mafaranga mu miryango umunani yahise avuga ko aya mafaranga
yamaze kuyatanga mu bigo nka Army
Emergency Relief, Children's Aid Society, City Meals-on-Wheels, Give an Hour,
Martha's Table, United Negro College Fund, United Way of Capital Area na US
Holocaust Memorial Museum. Nubwo Trump yatanze aya mafaranga yitotomba gusa
byaje kurangira asa n'uwemeye ko amafaranga y'iki kigo yayakoresheje nabi ndetse
cyane.
Letitia mbere y'uko Trump yemera icyaha cyo gukoresha nabi
amafaranga uyu mucamanza yari yavuze ko Trump akumirwa ku bikorwa by'ubugiraneza
ndetse ntagire ahantu azongera guhurira nabyo. Umwanzuro waje kurangira ufashwe
ni uko abana bose ba Perezida Donald Trump “Donald
Trump Jr, Eric Trump na Ivanka Trump” bari abakuru b'iki kigo bose bahise bategekwa
kujya mu mahugurwa yo kujya kwiga uko bacunga imitungo y'ibigo bifasha bimeze
nk'uko icyabo gikora ”Donald J Trump Foundation”.
Perezida Donald Trump n'abana be
Src: bbc.com, nbcnews.com, dw.com