RFL
Kigali

Esther watabarijwe n'abahanzi banyuranye agiye kuvurizwa mu Buhinde

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/11/2019 21:11
0


Nyuma y'Ubukangurambaga bwatangijwe n'abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo hakusanwe ubushobozi bwo kuvuza Esther umwana wakoze impanuka agakomereka ku bwonko yaherekejwe na nyina umubyara kwivuza mu gihugu cy'u Buhinde.



Kuri iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019 ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe inshuti n'abavandimwe baherekeje Ishimwe Esther wagize impanuka agakomereka ku bwonko wabonye ubufasha bwo kujya kwivuriza mu Buhinde mu bitaro bya Medanta biherereye mu gace ka Gurgaon mu murwa mukuru wa New Delhi.

Ni nyuma yaho hakorewe igikorwa cyo kumutabariza by'umwihariko binyuze mu gitaramo abahanzi ba hano mu Rwanda biganje mu bakora indirimbo zihimbaza Imana bayobowe n'umuhanzi Eddie Mico hakusanwa amafaranga azabafasha kujya kuvuza uburwayi bw'uyu mwana.

Umuhanzi Eddie Mico hamwe na Esther ni umubyeyi we umuherekeje

Esther hamwe n'umubyeyi we baherekejwe n'umuhanzi Eddie Mico wafashe iya mbere mu kumutabariza

Umuhanzi Eddie Mico umwe mu bafashije uyu muryango gukusanya inkunga yo gutabariza Esther  ashima buri muntu wese wagize uruhare rufatika ngo amafaranga yari akenewe mu rugendo abashe kuboneka n'ubwo kugeza ubu atabonetse ku rwego bari babiteganyije byibuze igikorwa cyo kumuvura gishobora gutangira.

Yagize ati: "Iki gikorwa cyadusabaga amafaranga agera kuri Miliyoni 18 Frw ngo Esther abashe kuvurwa ariko kugeza ubu habonetse agera kuri Miliyoni 12 Frw gusa twizeye ko iki gikorwa kizagenda neza kuko binyuze muri Ambasade y'u Buhinde mu Rwanda n'ibitaro bizamwakira byemeye kutugabanyiriza agera kuri 15% by'ikiguzi cyose cy'ubuvuzi."

Ku ruhande rw'umubyeyi (Se wa Esther ) abona hari icyizere cy'uko umwana wabo ashobora gukira mu gihe cy'amezi abiri agiye kwivuriza mu Buhinde abona ko ashobora kugaruka yigenza atagendera mu kagare ukundi.

Ati: "Twabonaga abantu bajya kwivuriza mu Buhinde cyangwa se ahandi hirya no hino ku isi, ukabona ko gukira kwabo kwihuse, cyane cyane nanjye mfite ubumuga numva nakora igishoboka cyose ngo umwana wanjye akire yo kuzagira ubumuga nawe."


Se wa Esther afite icyizere cy'uko umukobwa we w'imfura ashobora kugaruka mu Rwanda ari muzima

Imvano y'uburwayi bwa Esther:

Esther Ishimwe n'umwana w'imfura mu muryango w'abana bane avukana n'impanga ye Hirwa Enock.

Yavutse ari umwana muzima kimwe nk'abandi, mu mwaka ushize kuwa 20 Werurwe 2018 ubwo yari mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza mu gihe cy'ibizamini bisoza igihembwe cya mbere avuye gukora ikizamini cy'imibare atashye we na musaza we umukurikira Mucyo Daniel ari mu ruhande rwe imodoka iratana iramugonga iyo mpanuka imutera gukomereka ku bwonko.

Kuva ubwo iyo mpanuka imaze kuba yahise ajya muri Koma abantu baramutabara bamuzana kwa muganga hafi aho ngaho yaho iyo mpanuka yabereye ariko nyuma yaho aza guhabwa 'transfert' ajyanwa mu bitaro by'umwami Faisal ahamara amezi abiri muri koma aho umuntu aba asa nk'utariho.

Hashize amezi abiri, Esther yatangiye kugenda azanzamuka buhoro buhoro nyuma y'amezi atandutu baje kubasezerera mu bitaro bababwira ko bagenda mu rugo bakamukorera 'physiotherapy' babandikira n'imiti izajya ibafasha gukangura ubwonko.

Abantu bagiye batandukanye bagiye batanga uko bifite ngo habashwe gukusanwa amafaranga y'ubuvuzi agiye gukorerwa mu gihugu cy'u Buhinde mu gihe cy'amezi abiri biteganyijwe ko bashobora kuzamarayo mu gihe ubuvuzi bwaba bugenze neza akaba yaza na mbere yaho.


Esther n'ubwo arwaye n'umwana ufite urugwiro n'igikundiro haba mu bakuru n'abato

Umwanditsi: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND