RFL
Kigali

Umunya-Ghana Shana yambitswe ikamba rya Miss Africa Arizona 2020 ryahataniwe n'umunyarwandakazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2019 16:17
0


Umukobwa witwa Shana Ofori [Sunshine Shanna] yambitswe ikamba rya Miss Africa Arizona 2020 ahigitse abakobwa 16 bari bahataniye iri kamba.



Uyu mukobwa yemejwe n’Akanama Nkemurampaka mu birori byabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Bulpitt Auditorium mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona.

Abategura iri rushanwa bavuze ko batewe ishema no kuba uyu mukobwa ari we wegukanye iri kamba. Yambitswe ikamba asimbura Umunya-Kenya witwa Naomi Wanjiku wegukanye ikamba rya Miss Africa Arizona 2019. Yagaragiwe n'ibisonga bitatu.

Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019, yavuze ko yishimiye kuba Shana yegukanye ikamba kandi ‘yari ari kwiriye’.

Soma: Akari ku mutima wa Umutoni Joyeuse wari umaranye umwaka ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019

Iri rushanwa ry’ubwiza ryari rihurije abakobwa bakomoka muri Afurika ariko batuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo guteza imbere umuco n’umurage wa Afurika. 

Mu mwaka wa 2018 iri rushanwa ryitabiriwe n’abarimo umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse wagize amahirwe yo gutsindira umwanya w’igisonga cya mbere ndetse atorwa nka Miss Popularity.

Mu bakobwa 10 bari bahataniye ikamba rya Miss Africa Arizona 2020 nta munyarwandakazi ugaragaramo kuko uwari wabashije kuryitabira atageze mu cyiciro cya nyuma.

Umunya-Ghana yambitswe ikamba rya Miss Africa Arizona 2020

Umunya-Kenya wegukanye ikamba rya Miss Africa Arizona 2019

Byari ibyishimo kuri Shana wegukanye ikamba rya Miss Africa Arizona 2020


Abakobwa 16 bari bahataniye ikamba

Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse wambitswe ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND