RFL
Kigali

Rabagirana Worship Festival: Biraba bishyushye mu kanya kuri Dove Hotel hamwe n'abaramyi n'amatsinda mukunda, kwinjira ni ubuntu!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/11/2019 5:30
0


Harabura amasaha macye ku Gisozi kuri Dove Hotel hakabera iserukiramuco rikomeye ryiswe 'Rabagirana Worship Festival' riri bube ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri. Kuri iyi nshuro, hatumiwe abaramyi basizwe amavuta y'Imana ndetse n'amatsinda anyuranye akunzwe n'abatari bacye.



Rabagirana Worship Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rifite intego yo kugaragaza abanyempano bashya no gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikagirira benshi akamaro. Rabagirana Worship Festival y'uyu mwaka iraba munsi tariki 10 Ugushyingo 2019 kuri Dove Hotel ku Gisozi kuva saa Munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose.

Abitabira iri serukiramuco baraza kuramya Imana byimitse hamwe n'abaramyi batandukanye barimo Simon Kabera, Danny Mutabazi na Sam Rwibasira. Haraza kuba hari kandi amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akunzwe n’abatari bacye arimo; Alarm Ministries, Healing Worship Team, New Melody na Korali El Shaddai. Umuvugabutumwa araza kuba ari Dr Byiringiro Samuel.

Rabagirana Worship Festival 2019 ni iserukiramuco ritegerejwe na benshi na cyane ko habayeho umwanya uhagije wo kurimenyekanisha mu nsengero ndetse no mu itangazamakuru. Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bafata iri serukiramuco nk’umwanya wihariye wo kwegera intebe y’Imana. Bizimana Patient avuga kuri Rabagirana Worship Festival yagize ati:

Abahanzi bahimbaza Imana twishimira iki gikorwa kigaragaza ko umurimo w’Imana uri gukura. Iyi festival ihuza impano nshya ziba zitazwi bakabona amahirwe yo kugaragaza icyo Imana yabashyizemo; guhurira ku rubyiniro n’ababimazemo igihe bitanga ishusho nziza n’icyizere cy’iri serukiramuco. Ni ibihe bidasanzwe byo kwegera Intebe y’Imana.

Umuhanzikazi Gahongayire Aline ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Nta banga’ na ‘Ndanyuzwe’ yavuze ko yiteguye kwegerana n’intebe y’Imana muri iki gikorwa afata nk’umugisha kuri we. Yavuze ko hari umugisha yaboneye muri iri serukiramuco bityo ngo ntabwo yacikanwa kuri iyi nshuro. Yagize ati:

Rabagirana nayiboneyemo umugisha kandi niteguye kongera kuzuzwa. Mfite umutima witeguye kwakira ibiva ku ntebe y’Imana. Kuramya ni umuco ni n’ubuzima bw’umuramyi mu mibereho ye yose ya buri munsi.

Simon Kabera ni umwe mu bari buririmbe muri Rabagirana Worship Festival

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 28 Ukwakira 2019, Umuyobozi wa Christian Communication Ministry itegura Rabagirana Festival, Nzahoyankuye Nicodème uzwi cyane nka Peace Nicodem kuri Magic Fm akoraho mu kiganiro cy'Iyobokamana cyitwa Gospel Magic Mix, yavuze ko muri uyu mwaka hakozwe impinduka mu mitegurire y’iserukiramuco. Yagize ati:

Uyu mwaka Rabagirana Festival twahinduye byinshi kandi twizeye ko Imana izadushoboza ibi bitaramo dukora buri mwaka bigasiga umusaruro. Uyu mwaka kwinjira bizaba ari ubuntu nta kiguzi. Turifuza ko abantu bose bazaza muri iki gitaramo kuko hari impano nyinshi Imana yahaye abantu bayo ngo bayikorere. Turaritse rero buri wese kuzaza kureba izo mpano ndetse no kumva ubutumwa bukomeye buzahatangirwa.

Peace Nicodem yabwiye InyaRwanda.com ko kugeza aka kanya ibintu byose biri ku murongo, igisigaye ari isaha nyir'izina y'iserukiramuco maze abantu bakegera intebe y'Imana binyuze mu kuyiramya. Akandi gashya kari bube muri iri serukiramuco katamenyerewe mu bitaramo bya Gospel hano mu Rwanda, ni uko hari impano ziri butangwe n’Uruganda rwa Mukamira Dairy ku bantu bose bari bwitabire bakahagera mbere ku masaha yateganyijwe.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amasoko muri Mukamira Dairy, Hitimana Alain uzwi cyane nka Freeman, yahamirije InyaRwanda.com ko abagerera ku gihe kuri Dove Hotel ahabera igitaramo, bari buhabwe amata nta kiguzi na kimwe baciwe. Ati "Mukamira twishimiye gufasha iyobokamana bihoraho kuko rikora ku mutima kandi rigomba kujyana n'ibyubaka roho. Umuntu uzira ku gihe hari impano twamuteganyirije, ni impano y’amata ya Mukamira’’ Tubifurije mwese kurabagirana muri iri serukiramuco rya Rabagirana Worship Festival 2019.


Muri Rabagirana Worship Festival haraba hari Amata y'Umwuka n'Amata ya Mukamira


Muhawe ikaze mwese muri Rabagirana Worship Festival 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND