Abaririmbyi bo muri Chorale de Kigali Marie Claude Mahoro & Dr Irenée Niyongombwa basezeranye imbere y’Imana biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Marie Claude Mahoro na Dr Irenée Niyongombwa ni bamwe
mu baririmbyi b’inkingi za mwaba muri Chorale de Kigali imaze imyaka irenga 50
ikora ivugabutumwa.
Kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2019 bambikanye impeta y’urudashira biyemeza kuba iteka ryose mu gitambo cya misa cyaturiwe kuri Centre Christus i Remera, aho banaririmbiwe na bagenzi babo bo muri Chorale de Kigali.
Ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 07 Ugushyingo 2019 bari babanje guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Marie Claude Mahoro na Dr Irenée Niyongombwa bamaze igihe baririmba muri Chorale de Kigali ndetse urukundo rwabo niho rwatangiriye.
Ubu bukwe bubaye nyuma y’ubwa Gilbert Ndikubwimana na Ndizihiwe Simbi Yvette basezeranye tariki 16 Gashyantare 2019 nabo basanzwe baririmba muri Chorale de Kigali bakaba ari naho bahuriye.
Dr Irenée Niyongombwa asanzwe ari umuganga mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro ndetse ni umuhanga mu mukino w’iteramakofe ya Karate.
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali basezeranye
Mahoro na Dr Niyongombwa bakundaniye muri Chorale de Kigali bakoze ubukwe
Babanje gusezerana imbere y'amategeko
TANGA IGITECYEREZO