RFL
Kigali

U Rwanda rwabonetse mu bihugu 16 bifite abakobwa batsinze muri ‘Miss Supranational Influencer 2019’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2019 19:24
0


Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yabonetse mu bakobwa 16 batsinze icyiciro cya mbere cy’irushanwa ‘Miss Supranational Influencer 2019’.



Umunyana ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 asanzwe anafite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018. Amaze iminsi ari mu myiteguro yo kwitabira Miss Supranational izabera muri Poland mu Ukuboza 2019.

Mbere y’uko yerekeza muri iki gihugu abategura iri rushanwa bashyizeho 'Challenge’ aho abakobwa basabwa gukora inkuru zamamaza ‘application’ y’iri rushanwa.

Uko icyiciro kimwe kirangiye hatangazwa ibihugu byitwaye neza n’abakobwa babihagarariye. Abategura iri rushanwa batangaje abitwaye neza banavuga ko hari ibindi byiciro abakobwa bagomba guhatanamo.

Ibihugu byatsinze ni India, Canada, Equador, Guatemala, Indonesia, Malta, Nethelands, Peru, Philippines, Puerto Rica, Rwanda, Singapore, Trinidad&Tobago, Venezuela, Vietnam na Wales.

Soma: Miss Shanitah yavuze impanuro yahawe n'Umuyobozi muri RALC, urugendo yakoreye muri Tanzania n'ibindi

Kuri ubu hatangiye icyiciro cyo kwivuga abo bari bo cyatangijwe uyu munsi. Guha amahirwe umukobwa uhatanye muri iri rushanwa rya Miss Supranational bizatangira kuwa 11 Ugushyingo 2019 binyuze kuri ‘Application’ ya Miss Supranational.

Ni ku nshuro ya 11 iri rushanwa rigiye kuba, muri uyu mwaka rizabera mu Ntara ya Silesia. Icyiciro ‘Influencer’ ni gishya muri iri rushanwa umukobwa uzitwara neza azahita abona amahirwe yo kwinjira muri 25 bazavamo Miss Supranational 2019.

Umunyana Shanitah amaze iminsi mu myiteguro ijyanye no kubaka umubiri aho akora imyitozo ngororamubiri (fitness) buri munsi ajya muri gym.

Yiteguye kandi kubijyanye no gutambuka ndetse no kwifotoza. Byagiye bigaragara ko uburyo abakobwa batambuka mu marushanwa mpuzamahanga bitandukanye n'uko baba batambuka mu marushanwa ya hano imbere mu gihugu.  

Yanitoje gutambuka mu byiciro no mu myambaro itandukanye abifashishijwemo na Miss Kubwimana Simbi Sabrina.

Yanakoze imyiteguro ijyanye n'imivugire ndetse no kwigirira icyizere, yabifashijwemo na Mucyo Christelle wari mu Kanama Nkemurampaka kemeje Miss Supranational 2019. 

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Rizanyuzwa kuri Televiziyo imbona nkubone mu bihugu birenga 140.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez urimaranye umwaka. 

Miss Umunyana Shanitah yabonetse mu bakobwa bo mu bihugu 16 babashije gutsinda muri 'Miss Supranational Influencer'

Icyiciro cy'aya marushanwa cyakomeje kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND