RFL
Kigali

Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi wateguye iserukiramuco rizerekanirwamo filime 15 zirimo “Icyasha” ya Dusabejambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2019 16:59
0


Filime “Icyasha” yubakiye ku mpinduka zisukiranye ku mwana w’imyaka 12 y’amavuko y’umunyarwandakazi Dusabejambo Clementine iri ku rutonde rwa filime 15 z’intoranwa mu Burayi no muri Afurika zigiye kwerekaniwa i Kigali mu iserukiramuco rya Cinema.



Iserukiramuco rya Cinema [2019 European Film Festival] ryateguwe n’Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi mu Rwanda (EURW) hamwe na Ambasade z'Ibihugu bigize uyu muryango.

Ku wa 20-24 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Century Cinema, kuri Club Rafiki i Nyamirambo no kuri Girl Guides Association i Gikondo.

Tariki 29 Ugushyingo 2019 kugeza kuya 01 Ukuboza iri serukiramuco rya Cinema rizagezwa mu bigo by’Urubyiruko by’uterere twa Rubavu mu Ntara y’Uburengarazuba, Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri filime zizerekanwa harimo na “Icyasha” ya Dusabejambo Clementine uri mu bahiriwe mu rugendo rwa sinema.

Filime ye yise ‘A Place for my self/ Une Place pour moi’ yishimiwe bikomeye n’akanama nkemurampaka mu bihembo bya Fespaco 2017, yegukanye igihembo cyitiriwe Thomas Sankara.

Filime ye “Icyasha” yahatanye mu iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afurika ryiswe ‘Fespaco’ ryabereye Burkina Faso mu Mujyi wa Ouagadougo muri Werurwe 2019.

Iyi filime yayanditse ashingiye ku mpinduka zigaragara ku mwana w’imyaka 12; ku mubiri we, ibyo yibaza, iyo bamwigisha n’ibindi byinshi biba bikiri urujijo kuri we. Mu bihe bitandukanye iyi filime yahataniye ibihembo bikomeye, kuri ubu izerekanirwa i Kigali.

Hazerekanwa kandi filime “Birds are singing in Kigali” yegukanye ibihembo bikomeye itunganyijwe ku nkunga y’abo mu Rwanda n’abakinnyi bo muri Poland.

Umuhire Eliane na Jowita Budnik ni bo bazerekana ku nshuro ya mbere iyi filime muri iri serukiramuco ‘Eurpean Film Festival’ rizatangizwa kuwa 20 Ugushyingo 2019 kuri Century Cinema Kigali guhera saa moya n’igice.

Iyi filime yayobowe (Directed) na Joanna Kos-Krauze na Krzysztof Krauze. Yubakiye ku nkuru ya Anna Keller wo muri Poland ukora ubushakashatsi mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari irangiye.

Anna ajyana na Claudine usatira imyaka 20 y’amavuko umuryango we warishwe muri Jenoside. Bombi baganira ku mateka y’u Rwanda bakuze. Bagerageza gutangira ubuzima bushya muri Poland ariko ibikomere by’amateka ntibiborohera. Hazerekanwa kandi filime ‘Winter Flies’, ‘Sami Blood’, ‘Jelly Fish’ n’izindi. 

Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi mu Rwanda (EURW) hamwe na Ambasade z'Ibihugu bigize uyu muryango, basanzwe bategura ibitaramo bikomeye mu Mujyi wa Kigali ndetse bajya bategura n’amarushanwa y’aba-Dj bakizamuka bagaragaza impano bagahembwa.

Iserukiramuco rya 'European Film' rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere

Filime zikomeye i Burayi no muri Afurika zizerekanirwa i Kigali



Filime "Icyasha" ya Dusabejambo izerekanwa mu iserukiramuco rya Cinema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND