RFL
Kigali

Kidum yizihije isabukuru y'imyaka 45 yisubiraho ku cyemezo cyo gutaramira mu Rwanda no mu Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2019 16:33
0


Umuhanzi uzwi cyane kandi ukunzwe mu Burundi no mu Rwanda, Jean Pierre Nimbona [Kidum], yahishuye ko agiye kongera gutekereza ku cyemezo yafashe cyo kutongera gukorera ibitaramo muri ibi bihugu nyuma y’uko akorewe ibirori by’umunezero byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko.



Kidum Kibido ubu atuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Mu bihe bitandukanye yakoreye ibitaramo bikomeye mu Burundi no mu Rwanda, hose atanga ibyishimo. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga bari mu Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba bamaze kuba ubukombe mu muziki. Yashyize imbere kuririmbira Imana, urukundo, amahoro n’ubuzima busanzwe.  

Kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2019, yashyize amafoto menshi kuri konti ye ya instagram ayaherekeresha ubutumwa bumenyesha ko agiye kwicara agatekereza ku cyemezo yari yafashe cyo kudakorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi.  

Yavuze ko yatunguwe n’uburyo abafana be bamukoreyemo ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 45 y’amavuko. Avuga ijoro ry’uyu wa Gatanu ryabaye iry’urwibutso kuko yagize ibihe byiza abifashijwemo n’inkoramutima ze basangiye umutobe n’umutsima.  

Ati “…Ndashaka gushimira abafana banjye bose. Ejo (Kuwa Gatanu) wari umunsi w’agaciro kuri njye ubwo nagiraga isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko. Ngomba kuza kwicara nkongera gutekereza ku mwanzuro wanjye wo gukorera ibitaramo i Burundi no mu Rwanda urukundo mbakunda rurakomeye. Ndabashimiye.”

Imyaka 16 irashize Kidum akorera ibitaramo mu Rwanda. Kuwa 16 Nzeri 2019 yabwiye BBC ko kuva mu Ukuboza 2018 yangiwe gutaramira mu Rwanda hafi inshuro eshatu ariko ko atifuje kubitangaza.  

Mu ijoro ryo kuwa 14 Nzeli 2019 Kidum yanditse ubutumwa burebure bwuzuye agahinda agaragaza ko ashengurwa no kuba abuzwa gutaramira mu Rwanda no mu Burundi aho afite abakunzi yataramiye igihe kirere.

Yavuze ko yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhamagaro ari umwana. Avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta muntu arica cyangwa ngo amwibe, arenzaho ko nta n’umuntu yigeze agirira urwango. Ngo yujuje imyaka 44 y’amavuko yisanzuye muri rubanda. 

Ati “Natangiye kuririmba nkiri muto! Umuziki wari umuhamagaro wange. Nta muntu nigeze niba, nica cyangwa se ngo mwange. Ubu mfite imyaka 44, bamwe mu bo tuva mu gihugu cyimwe barankunda abandi baranyanga byo gupfa. Bisa nk'aho ntawigeze ashaka kunyumva."

Uyu muhanzi kandi avuga ko yatangiye kuba muri Kenya guhera mu 1995 agashima uburyo yakiriwe kugeza n’ubu. Ati “Ndi mu gihugu cya Kenya kuva 1995, ndashimira abanya-Kenya uko banyakiriye nk’umwana bari batoraguye.”

Yakomeje avuga ko guhera kuri uyu wa 14 Nzeri 2019 yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorera ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda. Ati “Uyu munsi mfashe akarahuko. Sinzongera gutaramira mu gihugu cyange cy'amavuko ari cyo u Burundi yewe n'igituranyi cyacyo ari cyo u Rwanda.”

Kidum yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abafana be bamuteguriye ibirori by'isabukuru y'amavuko

Inkoramutima ze zabukereye ku munsi we udasanzwe mu buzima bwe

Yatangaje ko agiye kwongera gutekereza ku cyemezo yafashe cyo kudakorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi

Umuziki washyizwe imbere muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Kidum

Byari ubusabane ku mpande zombi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NAKUPENDA' YA KIDUM
">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND