RFL
Kigali

Imbumbe y’urwenya rw'umunsi wa mbere w’ibitaramo "Caravane du Rire"-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/11/2019 16:35
1


Iserukiramuco mpuzamahanga ry’urwenya "Caravane du rire" ryakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019. Abanyarwenya basekeje abantu mu rurimi rw'icyongereza n’ikinyarwanda.



"Caravane du Rire" yabereye mu ihema ryo kuri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ryabimburiwe n’ababyinnyi bo mu itsinda rya Wasafi riherutse gutsinda mu irushanwa rya Talent Zone.

Umunyarwenya Falia yakiriwe ku rubyiniro ahagana saa mbili n'igice n’uwari umushyushyarugamba Micheal Sengazi abinjiza mu iserukiramuco neza. Yakurikiwe n'itsinda rya Zuby Comedy ririmo abanyarwenya nka Kepha, Sam, Fred , Toussaint bakiriwe neza n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Nyuma ya Zuby Comedy haje abanyarwenya barimo Selt bakorerwa mu ngata na Vugirije waje gufatanya n’umunyarwenya Joshua bagaruka ku bigendanye n’abakozi b’Imana mu nsengero muri iyi minsi uburyo batikoza abayoboke babo bahawe ngo babasengere bafite indwara zikomeye ko ahubwo babasaba gufata aho barwaye bakabasengera.

Banavuze uburyo umwe mu ba pasiteri aherutse gusengera umuntu ufite amadayimoni yakumva uwo mudayimoni yari afite gahunda yo gutanga Miliyoni 5 Frw bikarangira isengesho rya pasiteri rihindutse ‘muvemo ungemo niba ayo mafaranga ndibuyabone ari cash’

Umunyarwenya Clapton watunguye abantu akaza gukora mu rurimi rw’icyongereza ubwo bidakunze kuba ku bwa kenshi aho amenyerewe gukora urwenya rwe mu Kinyarwanda yaje kugaruka ku mvune za bamwe mu biyita abanyamakuru by’umwihariko aba usanga bakorera kuri Youtube aho bahura n’umunyamahanga kubera kumenya ururimi rucye bakagenda baterateranya amagambo ngo babashe kubona uko bahuza ikiganiro.

Uyu munyarwenya yakurikiwe n'umuhanzikazi Nicole waririmbye asubiramo zimwe mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye. Umunyarwenya Babou we yavuze ko yakuriye mu muryango wa Gikirisitu aho yajyanaga n’abavandimwe be n’ababyeyi gusenga ndetse akaba ari naho impano ye yo gutera urwenya yatangiriye.

Yagarutse cyane ku itandukaniro ry'umunyarwenya n'umuntu usanzwe. Anavuga ukuntu Imana yasabye Noah gukora inkuge ndetse no gutoranya muri buri bwoko bw’inyamaswa ikigabo n’ikigore aza no kugaruka nanone ku nkuru y’uburyo Yezu yaje gukiza umuntu uburwayi bwo mu mutwe maze ibisazi bye akabyohereza mu ngurube zari ziri aho hafi, nk’umunyarwenya akibaza uburyo uwari utunze izo ngurube afata Yezu.

Micheal Sengazi yagarutse ku kuntu muri we afite inkomoko mu bihugu bibiri u Rwanda n' u Burundi ariko byose bifite icyo bihuriyeho ari cyo ababituye batinya kuganira ku ngingo zigendanye n’imibonano mpuzabitsina mu ruhame ndetse n’ubigerageje ntiyakirwe neza mu muryango, maze mu rwenya rwe arabitinyuka abigarukaho abari aho bose baratembagara.

Lindy Johnson wo muri Afurika y’Epfo kubera imiterere y’umubiri we uburyo abyibushyemo cyane yasusurukije abitabiriye iki gitaramo bimwe mu nzitizi agenda ahura nazo biturutse ku bantu uburyo bakira ingano ye, ibibazo by’urudaca bamubaza ndetse n’uburyo yashatse umukunzi ariko benshi bakajya bamutinya kubera ingano ye.

Umunyarwenya Tsitsi wo muri Afurika y’Epfo we yasusurukije abantu abinyujije mu buzima bushaririye yabanyemo n’umugabo wa nyina (mukase) aho yagarutse ku kuntu icyo wakora cyose urerwa na mukaso atakibona mu buryo bwiza ahubwo ahora akwereka ko ikibi wahuye nacyo gifitanye isano n’imyitwarire y’uwari so uba utakiriho.

Uyu munyarwenya kandi yagarutse ku kuntu yanyuzwe n'umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali uburyo utekanye ugereranyije n’aho akomoka muri Afurika y’Epfo aho ku nshuro ya mbere yavuye mu cyaro cy'iwabo ajya i Johannesburg mu butembere yakirwa bwa mbere n’abajura bamucucuye utwo yari afite.

Iki gitaramo kikaba cyaje guhumuza gisusurutswa n'umwe mu bahanzi bakizamuka uri kwitwara neza muri iyi minsi Kevin Skaa wari ukiri kwishimira kuba ari umwe mu basoje amasomo yabo kuri uwo munsi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda maze mu ndirimbo ze zirimo 'So Special' na 'Medicine' afasha abari bamaze kugorora imbavu kugorora n’ibindi bice bisigaye by’umubiri.

Iri serukiramuco riterwa inkunga ni uruganda SKOL Brewery binyuze mu kinyobwa cyayo kiri mu birango bishya cya Skol Lager nubwo ubwitabire bwari buringaniye ariko wabonaga ko abari aho bari bakeye ku maso bumva urwenya basangira n’ibinyobwa bikorwa n'uru rwengero birimo Skol Lager, Panashe hamwe na Skol Malt .

Iri serukiramuco rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019. Rizagezwa mu Burundi, no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuwa 17 Ugushyingo 2019.


Babu umunyarwenya uri mu bakomeye muri Comedy Knights



Inseko y'abitabiriye igitaramo cy'urwenya i Kigali

Abanyarwenya bo muri Zuby Comedy bigaragaje muri iki gitaramo

Wari umwanya mwiza wo gutangira 'weekend'

Umunyarwenya Joshua uri mu bagezweho

Clapton Kibonke yateye urwenya mu Cyongereza bitungura benshi

Umuhanzikazi Nicole yigaragaje

Umunyarwenya Patrick

Umunyarwenya Tsitsi uri mu bakomeye muri Afurika


Umwanditsi: Eric RUZINDANA – INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Espe1 year ago
    Mukomereze Aho





Inyarwanda BACKGROUND