RFL
Kigali

Ubutumwa bukubiye mu ngingo 5 abanyeshuli basoje kaminuza baha barumuna babo bageze hagati ndetse n’abari gutangira ishuli

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/11/2019 7:13
1


Urugendo rw’ishuli ni inzira isa nigoye gusa umunyarwanda yabivuze neza ati “Ahakomeye ni ho hava amakoma”. Abanyeshuli bagera ku 9,382 basoje muri kaminuza y’u Rwanda mu ngeri zitandukanye. Aba banyeshuli barangije bafite ubutumwa bageneye barumuna babo bageze hagati ndetse n'abari gutangira ishuli muri uyu mwaka wa 2019-2020.



Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019, abanyeshuli 9,382, harimo igitsina gabo 5,894, igitsina gabo 3,488 bahuriye mu mujyi wa Huye mu birori cyo guhabwa impamyabumenyi z’amashuli ya kaminuza basoje muri kaminuza y’ u Rwanda. Impamyabumenyi bahawe ni: Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), Ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree), ndetse n’Ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree). 


Bamwe mu basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda

Icyo aba banyeshuli bahuriyeho bose ni uko bavuga ko uru rugendo basoje rutari rworoshye ariko bakungamo ko ahakomeye ariho hava amakoma kandi ngo kugira ngo umuntu atere intamwe ihamye bisaba kwihangana ndetse no kugira intego y’icyo ushaka ndetse agakora ibishoboka byose kugira ngo ayigereho. Bamwe mu basoje amashuli baganiriye na InyaRwanda.com hari ubutumwa bahuriyeho bagenera barumuna babo bari muri uru rugendo ndetse n’abari kuratangira.

1.       Kugira inyota n’umuhate w'icyo ushaka

Bamwe mu banyeshuli bagize ubutumwa baha inyarwanda ngo ibutambutse kuri barumuna babo bagiye gutangira urugendo rw’amashuli ya kaminuza ndetse n’abarugezemo bose icyo bagarutseho ni uko kubaho udafite intego uba umeze nk'umuntu ugenda ariko atazi. Bavuze ko ibi icyo bibyara ni uko rimwe na rimwe iyo ugeze hagati uhagarika, ibi icyo bishatse kuvuga ni uko bagomba gukora muri uru rugendo ati “bagomba kubaho bameze nk’abashonji”,  inzara bagomba kugira ntabwo ari iy'ibiryo ahubwo ni iy'ubumenyi bubaganisha ku iterambere.

2.       Kwirinda ibirangaza dore ko biba ari byinshi

Akenshi kaminuza n'ubwo bimenyerewe ko haba higa abantu bakuru ariko hari bamwe bahagera bikazamba kubera umudendezo usesuye baba bafite kandi ni byo baba bawucyeneye kuko benshi baba bamaze guca akenjye ko guhitamo ikibi n'icyiza.

Harimo abaza bakirara ndetse ugasanga bateshutse ku shingano zabo kubera kuva iwabo bakajya gutangira ubuzima bw’ishuri ndetse bamwe baba no hanze y’ishuli. Ibi hari abo bibera ihurizo kubera ubu buzima buba busa naho ari bushya ndetse busa naho bujya kuba nk'ubugoranye ugasanga bateshutse ku nshingano.

Umunyeshuli wahize abandi muri kolegi y’ibaruramali n’icunga mutungo (College of business and economic) “Niyosenga Jean claude” aganira na InyaRwanda.com yatangaje ko ibanga nyamukuru yakoresheje ari uko yamenyaga gukora ikintu mu mwanya wacyo ati ”Kwirinda ibirangaza akenshi mu rugendo rwa kaminuza ntibiba byoroshye ariko iyo uzi icyo ushaka hari ibyo wigomwa kugira ngo ugire ibyo ugeraho”

3.       Kwitabira ibikorwa bibera muri kaminuza cyane cyane ibifite aho bihuriye n’amasomo

Akenshi muri kaminuza benshi barahagera bikarangira bazi ko kwiga ari ukwicara mu ishuli ugafata ibyo mwiga wagera mu kizamini ugasubiza bikaba birangiye, nyamara benshi mu barangije siko babibona. Bamwe mu bo twaganiriye nabo bavuze ko umunyeshuli mwiza ari uwiga ariko akagira n'umwanya wo kumenyana n’abandi biga ibitandukanye n'ibyo yiga kuko iyo uziranye n’abantu bari mu ngeri zitandukanya birafasha kuko bigutera gutekereza cyane, gusa bavuga ko atari byiza gukora ikigare (udukundi) n’abantu bakora ibintu bidafite intego.

Umwe mu banyeshuli baganiriye na InyaRwanda.com “Ayingeneye Aron urangije muri kolege y'ubumenyi n'ikoranabuhanga (College of science and technology) mu ishami rya “Electronics and Telecommunication engineering” yatubwiye ko inama yagenera barumuna be baje kwiga muri kamunza icyiciro cya kabiri ari nacyo arangije, ko icy'inyenzi ari ukumenya icyo ushaka kandi ukagira umuhate wo kumenya ndetse ukamenya kubana n’abantu.

Aron yongeyeho ko muri kaminuza haba hari club ndetse n’indi miryango ikora ibikorwa byiza harimo ikora ibikorwa byerekeye amasomo ndetse n'ibiyagaragiye bishobora gutuma umunyeshuli ahura na bagenzi be bikaba byamufasha kwaguka mu bumenyi ndetse n’intekerezo kuko uko ugenda uhura n’abantu muhujwe n’igikorwa kiza ugenda ubona ubumenyi bwisumbuyeho.

Aron yabajijwe ku bijyanye n'ibyo yize avuga ko engineering ari nziza kandi ko uwayize neza imugeza kure. Yongeraho ko ikoranababuhanga umunsi ku wundi rihora rikura bisaba guhora umuntu atyasa. Uyu munyeshuli ni umwe mu bashinze club ikorera muri kolegje y'ubumenyi n'ikoranabuhanga yitwa “Electronics Giants”. 

4.       Gutekereza ibintu biramba kandi bifite intego yo kuzagirira akamaro umuryango ukomokamo n’igihugu muri rusange.

 Iyi ngingo ikunze kugarukwaho na benshi gusa byongeye kugarukwaho ubwo abagera ku bihumbi 9 bari baserutse mu makanzu meza baje gushimirwa bahabwa impamyabumenyi z'ibyo bize. Iyi ngingo Minisitiri w’intebe ubwo yahabwaga ijambo yayikomojeho ndetse anavuga ku kijyane n'ibyo leta ikora kugira ngo abanyeshuli babashe kwiga neza kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho byoroshye. Mu byo yavuze leta ikora harimo ko ubu mbere umunyeshuli yahabwaga amafaranga amufasha mu buzima bwa buri munsi (Bursary) agera kuri bihumbi 25 baza kuyongera bayashyira ku bihumbi 35 none ubu akaba amaze kugera ku bihumbi 40.

Mujyanama Jean Claude wamenyekanye mu muziki nka TMC mu itsinda rya Dream Boys ryakunze kuvugwa ku izina rya “Indatwa” bakomora mu kigo aba basore bizeho cya Group Officiel de Butare riri mu mashuli arera intiti z’igihugu aho rifite izina rijya rikoresha “Indatwa n’inkesha”, ari mu bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.


TMC ari mu barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu ishami rya Project Management yagize ati"Byose ni mu mutwe"Ibi yabitangake ubwo umunyamakuru wa inyaRwanda.com  yamubazaga ibanga yakoresheje kugira ngo abe agize iki cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya "project management ". Yakomeje avuga ko ubuhanzi ari ikintu kimwe, ishuli rikaba ikindi ati"Iyo uzi icyo ushaka byose biba bishoboka" ibanga ni uko nagize inyota ndetse n'umuhate w'icyo nashakaga.

Ati "Ubuhanzi buriya n'ishuli bifite aho bihuriye kuko iyo wiga uri n'umuhanzi biragufasha kuko ishuli rirakujijura nyuma bwa buhanzi ukabukora neza bitandukanye n'uko wabukora utarize" Gusa yunzemo ko bishoboka ko wakora umuziki utarize ariko ngo biba byiza kurusha iyo ufite impano yo kuririmba cyangwa uri icyamamare ukorenzaho n'ishuli. Yasoje avuga ko kugira ikinyabupfura ndetse no kuganisha ibitecyerezo ku kintu cyatuma uhora ufite inyota yo kongera ubumenyi bwa gufasha kugira icyo wimarira ndetse ukakimarira na sosiyeti ubamo.

5.       Kwigirira icyizere ukumva ko niba ibyo uri kwiga hari ababyize bakabishobora bikabagirira akamoro nawe ko wagera ikirenge mu cyabo ndetse ukanarenzaho 


Ubuzima bw’ishuli ni imwe mu nzira iba igoye kandi isaba kuyiha umwanya bikajyana no kwihangana kuko bijya bishoboka ko umunsi umwe ushobora gutsinda undi ugatsindwa ariko iyo ufite icyizere kandi ukiyumvamo imbaraga byose birashoboka. Iyi ngingo ku munyeshuli uri gutangira cyangwa ugeze hagati aho yaba yiga hose yamufasha kumva ko ibintu byose iyo ushyizemo umuhate biba bishoboka.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye mu mujyi wa Huye mu karere ka Huye. Ni ibirori byabereye kuri “Huye Stadium” aho abantu bari bakubise busuye. Umunyarwanda yabivuze neza ati “Nta nzira itagira iherezo” bigashimangirwa n'iyi nteruro igira iti “Nta kiza nko kusa ikivi watangiye guhinga ariko biba byiza iyo umaze kucyusa ugasubira inyuma ukabiba ndetse ukazajya uza kubagara ibyo wabibye ikindi gihe kikagera ugasarura. InyaRwanda.com yifurije ibirori byiza ababonye impamyabumenyi ndetse inabifuriza kuzasarura ibyo babibye kandi bakibuka ko ari bo nkingi igihugu cyubakiyeho ntibazagitenguhe aho bakore cyane bagiteze imbere.    

 

Prof Patricia Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda yasabye abasoje kamunuza kubyaza umusaruro ibyo bahawe byose mu myaka bamaze muri kaminuza

REBA INCAMAKE Y'UKO UYU MUHANGO WAGENZE


VIDEO: Murindabigwi Ivan Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iyakaremye Emmanuel4 years ago
    Eric thx kbx ibibintu nibyo pe gusa bibabikaze biragoye gutangira ariko iyo watangiye Cuba ugana k'umusozo





Inyarwanda BACKGROUND