RFL
Kigali

TMC uririmba muri Dream Boys mu basaga ibihumbi icyenda barangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:8/11/2019 12:01
0


Umuririmbyi TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ari mu banyeshuri basoje ku mugaragaro muri Kaminuza aho we arangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho yize ibijyanye na Business Administration.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 ku nshuro ya gatandatu Kaminuza y’u Rwanda yakoze umuhango wo gusoza amasomo ku banyeshuri 9382 bo mu cyiciro cya kabiri, icya gatatu n’amasomo y’ikirenga.

Ab’igitsina gore ni 3,488 barimo Uwase Colombe witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 mu gihe abagabo ari 5,894 barimo Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys.

Uyu muhanzi uri muri bacye babashize kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yize mu ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management].

Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA TMC yavuze ko yishimiye kuba arangije amasomo ye akaba ahawe n’impamyabumenyi ku mugaragaro. Ati “Ndishimye kuko zimwe muri ntego nari nihaye zigezweho, kandi ubu tukaba duhawe impamyabumenyi ku mugaragaro n’igihugu.” TMC yanahamagariye abahanzi bagenzi be kwiyungura ubumenyi.

Tariki 23 Nzeri 2019 ni bwo TMC yamuritse anasobanura igitabo cy’ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti “Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n’ubugenge.

Ibyishimo ni byose kuri TMC wasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

TMC n'inshuti ye biganye barishimye kuri uyu munsi utazibagirana

Colombe Uwase arangije amasomo cy'icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Colombe Uwase n'umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije, Phil Cotton



AMAFOTO: MUGUNGA Evode/ Inyarwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND