Kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2019 i Huye hari kubera umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda. Vincent Ntaganira ni we munyeshuri rukumbi wahawe impamyabumenyi y'ikirenga uyu munsi.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni 9,382 barimo abigitsinagore 3,488 ndetse na 5,894 b'igitsinagabo. Minisitiri w'intebe Dr Edward Ngirente, Dr Eugene Mutimura Minisitiri w'uburezi na Dr Isaac Munyakazi ni bamwe mu bayobozi bitabiriye ibi birori byabereye muri Stade Huye.
Kaminuza y'u Rwanda yanditse kuri Twitter ko umunyeshuri umwe rukumbi ari we wahawe impamyabumenyi y'ikirena (PhD), uwo akaba ari Vincent Ntaganira wakoze ubushakashatsi ku bijyanye n'ubuhamya bw'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banditse bati:
Vincent Ntaganira ni we munyeshuri rukumbi uri buhabwe impamyabumenyi y’ikirenga kuri uyu munsi. Yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.#URGraduation2019
Vincent Ntaganira ni we wenyine wahawe PhD uyu munsi
TMC wo muri Dream Boys ni umwe mu bahawe impamyabumenyi uyu munsi muri Kaminuza y'u Rwanda aho yahawe iy'icyiciro cya gatatu. Yahamagariye abahanzi bagenzi be kwiyungura ubumenyi. Yagize ati "Nishimiye gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Nakoze MBA muri project management. Ndashishikariza abahanzi bagenzi banjye kurushaho kwiyungura ubumenyi."
TMC ari mu bahawe impamyabumenyi uyu munsi kaminuza y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO