RFL
Kigali

Interuro 6 ukwiye kubwira umwana wawe buri munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/11/2019 13:46
0


Nk’umubyeyi, imikurire y’ubwonko n’amarangamutima y’umwana wawe ni wowe bireba, amagambo akumvana, ibikorwa akubonana ni byo bintu afata cyane, gusa ikibabaje ni uko bamwe mu babyeyi batabizi bigatuma barera abana babo bitandukanye cyane n’uko bikwiye gukorwa.



Aha rero usanga imikurire y’umwana n’imico ye yarangiritse cyane ukayoberwa impamvu kandi ari wowe nyirabayazana. Muri iki gihe ho ibintu byarahindutse aho usanga umwana atakibona ababyeyi be kuko baba bagiye gushaka imibereho, ugasanga umwana amaze icyumweru atabona umubyeyi kuko abyuka umwana akiryamye ndetse akaza gutaha nabwo yaryamye.

Ugasanga umwana afite imico, uburere bubi bwa ba bandi basigarana mu rugo, noneho bikaba ikibazo cyane kuko afata imico ya benshi bitewe n’uko nta mukozi mumarana kabiri, ugasanga umwe amaze amezi abiri aragiye haje undi amaze amezi atatu aragiye ari nako wa mwana afata imico yabo itandukanye. 

Icyo ukwiye kumenya rero ni uko uburere bw’umwana wawe bukureba rwose dore interuro 6 akwiye kujya yumva buri munsi ziguturutseho:

Ndagukunda: Ni ingenzi cyane kumenya ko umwana azi ko umubyeyi we amukunda, nubwo wamukorera byose byiza ukamusohokana akishima, ukamugurira utwo akeneye ariko ibyo ntibihagije akeneye kumva umubwira ko umukunda bizatuma yigirira icyizere kuko azi ko afite abamushyigikiye bamukunda.

Nezezwa no kukugira: Ni byiza kubwira umwana aya magambo kuko amuremamo icyizere n’umutima mwiza bigatuma akurana ubwenge budasanzwe kuko azi ko hari umuntu umwishimira mu byo akoze ndetse umuri hafi, ubushakashatsi bwerekanye ko kugira ngo umwana agire ubwenge mu ishuri bihera akiri muto kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka 3, iyo yafashwe neza akabwirwa amagambo meza amutera imbaraga mu byo akoze bituma akura mu buryo bw’imitekerereze.

Mbabarira: Ubusanzwe bigora abantu benshi kuvuga iri jambo mu gihe bari mu makosa ariko by’umwihariko nk’umubyeyi, niba wifuza ko umwana azagusaba imbabazi mu gihe yakoze amakosa cyane ko bo baba bafite udukosa twinshi nubwo tuba ari duto, ni byiza ko umwigisha gusaba imbabazi mu gihe wakukoreye ikosa urugero: wamubwiye ko umugurira bombo ntiwabikora, uramuteruye utuma akubita umutwe ku nzu utabishaka, musabe imbabazi umubwire ko utazongera bizatuma akurana umuco mwiza wo gusaba imbabazi mu gihe yakosheje.

Ndakubabariye: Iri jambo ni kimwe nanone n’ibyo tumaze gusobanura haruguru, mu gihe yakoze ikosa akagusaba imbabazi, mubwirane ubugwaneza ko umubabariye bizatuma akurane umutima mwiza wo kubabarira bagenzi be

Ndakumva/ nguteze amatwi: Amwe mu makosa ababyeyi bakunda gukora harimo kudatega amatwi abana ngo bumve ibyo bababwira, gutega amatwi umwana ukumva icyo akubwira cyaba cyiza cyangwa se akababaro yahuye nako ni byiza cyane, bituma akugira inshuti magara ku buryo nta cyamubaho utakizi.

Kumubwira ko hari inshingano afite: Kumenyereza umwana ko akiva mu buriri agomba gusasa agategura icyumba cye neza nubwo atabizi neza, mbere yo kurya agomba gukaraba, nyuma yo kurya akwiye kwandurura, ni byiza cyane bizamufasha no mu busaza bwe guhorana gahunda iteguye neza, bimufasha kujya ku murongo, ku buryo no mu kazi ke ibintu bye biba biri ku murongo

Numenyereza umwana amagambo ameze atya uzaba urushijeho kumurera neza no kumuremamo umuntu muzima w’ejo hazaza.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND