RFL
Kigali

Silvizo yatatse u Rwanda arukundisha abanyamahanga abinyujije mu ndirimbo 'Wasibukawa' ya Bebe Cool yasubiyemo

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2019 17:33
0


'Wasibukawa' ni indirimbo ya Bebe Cool yasubiwemo na Silvizo. Iyi ndirimbo itangira Silvizo arata ubwiza bw'’u Rwanda, avuga isuku, umutekano ndetse n’amahirwe afitwe n’Abanyarwanda hose kuva ku muturage wo mu cyaro kugeza k'uwo mu mujyi.



Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo uyu muhanzi aterura agira ati” Wowe ndi ku mugongo kuko ni wowe sooko, Rwanda gihugu cyanjye ubwiza bwawe ntibusanzwe isuku yawe uhora uri mushyashya, intara zose no mu mujyi wa Kigali, amazu meza hose ntaho atari, icyatsi n’umuhondo n’ubururu mfasha kuzamura ibindera inyarwangarwanda ntaho zitaba tubime amatwi dukomeza ibikorwa abo bavuga batagira ibikorwa bime amatwi ngwino wibere hano mu Rwanda ni amahoro”. Akomeza yumvikanisha ko u Rwanda ari rwo rwa mbere  ku isi ndetse anashimangira ko nta gihugu cyamurutira u Rwanda nk’igihugu cye cyamureze.

Silvizo yatangarije INYARWANDA agahinda kenshi aterwa n’uko indirimbo ze ngo zidakinwa ku matereviziyo nyamara ngo ziba zasabwe ariko ntibazihabwe. Uyu musore yavuze ko yatekereje gusubiramo iyi ndirimbo mu gihe yari amaze kubona ko hariho abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda maze agahitamo kubanyomoza ndetse no kubereka ko bibeshye.

Uyu musore kandi yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda ikwiye kuba iya buri munyarwanda ndetse Abanyamahanga bagakangurirwa kuzagusura u Rwanda nk’igihugu cya mbere mu bukerarugendo. Yagize ati” u Rwanda ni igihugu kiza wenda n'abatabibona sinabarenganya kuko ibyo bavuga byose babivuga bari hanze ntibazi u Rwanda nyirizina. 

Muri iyi ndirimbo rero nabasabye kuza kureba u Rwanda bakirebera ibyiza twagezeho, ikindi kandi nashimangiye ni uko imbaraga zanjye zose zigomba kuba izo kubaka u Rwanda my MotherLand (ku ivuko). Abafana banjye rero akenshi bambwira ko basaba indirimbo zanjye kuma Televiziyo bakazibura kandi zihari bikambabaza rero bigomba guhinduka indirimbo zanjye zikajya zikininwa abakunzi banjye bakazibona”.

Silvizo kuva yatangira gukorera muri studiyo ya DangerZone Music yahinduye uburyo yakoraga yadukana uburyo bwo gusubiramo indirimbo ku buryo kugeza ubu abenshi bamaze kubiyoboka.

Wasibukawa ya Bebe Cool uyu musore yasubiyemo ni indirimbo yasohotse tariki 7 Ukuboza muri 2018 ikorerwa muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

REBA HANO WASIBUKAWA YA BEBE COOL YASUBIWEMO NA SILVIZO

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND